Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) watangaje urwego uzashyikiriza abarwanyi uherutse gufata mpiri ba FDLR irwanya Leta y’u Rwanda.
Byatangajwe n’Umuyobozi w’uyu mutwe mu rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gace ka Bunagana kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022.
Muri iki kiganiro, ubuyobozi bwa M23 bwerekanye bane bo muri FDLR bafashwe mpiri, barimo: Adjudant Uwamungu Innocent wakoraga mu biro by’umunyamabanga w’uyu mutwe, Premier Sergent Uwiduhaye Marie Chantal, Premier Soldat Ndanze Jacques Dieu-merci, Pr Sdt Safari Sage na Pasiteri Niyonzima Jean Damascene wari intasi.

Pr Sgt Uwiduhaye wavuye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi akerekeza muri RDC mu mwaka w’1997, ari mu maboko ya M23 hamwe n’umukobwa we w’imyaka 15 y’amavuko, cyo kimwe na Pasiteri Niyonzima uri n’abana be babiri (umukobwa n’umuhungu).
M23 ntabwo yifuje kwereka itangazamakuru umukobwa wa Pr Sgt Uwiduhaye, hamwe na babiri ba Pasiteri Niyonzima, gusa na bo bari hafi y’icyumba cyabereyemo iki kiganiro, barindiwe umutekano.
Bisimwa yabajijwe niba M23 izagumana aba barwanyi ba FDLR n’ababakomokaho, cyangwa se niba hari uburyo yazabahamo Leta y’u Rwanda, asubiza ko nta mikoranire bagirana n’ikindi gihugu, ahubwo ko bazavugana na komite mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge w’ubutabazi, CICR/ICRC, kugira ngo babawushyikirize.
Yagize ati: “M23 yubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera imfungwa. Nk’uko mubizi M23 ni umuryango utagira igihugu wegamiyeho. Nta mubano dufitanye n’ikindi gihugu, mbese ntabwo dushobora kubashyikiriza Leta. Tuvugana na CICR, ni yo tuzabashyikiriza mu gihe baba babyifuza.”
Mu bafashwe, nka Pasiteri Niyonzima hamwe n’abandi basivili bakomoka mu Rwanda bishyikirije M23 bavuye mu gace ka Tongo, baherutse gutangaza ko bifuza gutaha “mu rwababyaye”.








2 Responses
M23 yatangaje urwego izashyikiriza abarwanyi ba FDLR yafashe mpiri
Ngo barifuza gutaha mu rwababyaye? Kera kose batarafatwa c ko batabyifuje!! Ayo ni amatakirangoyi
M23 yatangaje urwego izashyikiriza abarwanyi ba FDLR yafashe mpiri
M23 IBAREKURE NTIBICE KUKO ABATURAGE IMAZE KWICA NIBENSHI.