Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 28 Ukwakira wegereye agace ka Pinga ko muri Teritwari ya Walikale, ku buryo isaha n’isaha ushobora kukigarurira.
Pinga isanzwe ifatwa nk’ibirindiro bikuru by’umutwe witwaje intwaro wa NDC-R uyoborwa na ’Gen’ Guidon Shimiray Mwissa, akaba ari na we uyobora ry’imitwe ya Wazalendo.
Aka gace gasanzwe kabamo ikibuga cy’indege nto ni na ko kabereyemo inama yatangirijwemo ubufatanye bw’imitwe yitwaje intwaro irwanya M23 bwaremye Wazalendo muri Gicurasi 2022.
Ni inama yitabiriwe n’inyeshyamba nkuru n’abofisiye bakuru b’igisirikare cya RDC.
M23 yegereye Pinga nyuma y’imirwano yaramutse iyisakiranya n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Guverinoma Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ku wa Mbere M23 yari ahitwa Katobi, mu bilometero bibarirwa muri bibiri uvuye i Pinga.
Amasoko ya BWIZA ari muri Walikale aravuga kandi ko M23 kuri uyu wa Kabiri yigaruriye akandi gace kegereye Pinga kitwa Bushimo, ibyatumye Pinga isa n’iyagoswe.
Aka gace kari mu nzira zo gufatwa mu gihe mu cyumweru gishize na bwo M23 yigaruriye utundi duce dutandukanye two muri Teritwari ya Walikale, turimo aka Kalembe gaherereye mu bilometero bibarirwa muri 20 uvuye i Pinga.


