54220937828-509baf3439-o-4098261734890422

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024 muri BK Arena hahuriye ibihumbi by’Abakristu mu gitaramo ngaruka mwaka cya Christmas Carols Concert ku nshuro ya 11 gitegurwa na Chorale de Kigali.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abayobozi bakomeye mu gihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira.

Christmas Carols Concert kimaze kuba umuco mu Rwanda, kikaba gitegurwa buri mwaka mu rwego rwo gufasha Abakristu kwinjira mu byishimo by’Umunsi Mukuru wa Noheli no gusozanya umwaka mu mahoro no kuwutangira mu munezero.

Guhera mu 2013, Chorale de Kigali yatangiye gutegura ibi bitaramo bikurura imbaga y’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana.

Imibare yerekana ko abantu barenga ibihumbi 20 bitabira buri mwaka, bagashimira ubuhanga n’ubwiza by’umuziki waririmbiwe mu ijwi ritunganye.

Uyu mwaka, igitaramo cyongeye gutanga umwihariko aho abaririmbyi ba Chorale de Kigali bashimishije abitabiriye mu ndirimbo zigaragaza ubuhanga n’ubwitange. Muri BK Arena, abantu basusurukijwe n’indirimbo zihimbaza Imana n’izishyigikira umuco wo kwishimira Noheli.

Mu myaka yatambutse, iki gitaramo cyakunze kubera ahantu hatandukanye nko muri Camp Kigali, kikitabirwa n’abantu benshi ku buryo imyanya yagiraga ikibazo cy’ubucucike.

Urugero ni mu 2019, ubwo abantu batari bake bageraga aho iki gitaramo cyabereye, abandi bagasubizwayo kubera ko imyanya yari yuzuye, ibi byose bigaragaza ko Christmas Carols Concert ari igitaramo cyakunzwe kandi gikomeje kuba ikimenyabose.54219717397 673133a5f9 b 54220945059 5f0ec9bccb b 54219796807 f9c9a764e3 b 54220945354 37438d6039 b

 

Amafoto: @Inyarwanda

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *