Maï Maï Yakutumba na yo yinjiye mu ntambara ya FARDC na M23

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Maï Maï Yakutumba wakoreraga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zamaze guhabwa ibikoresho mbere yo kwinjira mu ntambara ya FARDC na M23.

Amashusho Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yashyize kuri Twitter ye, yerekana abarwanyi ba Yakutumba bamaze guhabwa ibikoresho birimo impuzankano z’Igisirikare cya Congo, imbunda ndetse n’amasasu.

Muri aya mashusho bagaragara bari ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu muri Teritwari ya Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bitegura gufata ubwato bakerekeza mu mujyi wa Goma aho bagomba kugera bagahita bajya gufatanya na FARDC mu mirwano ihanganyemo na M23.

Ni imirwano kuri ubu ikomeje kujya mbere mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi.

Bisimwa mu butumwa bwe yavuze ko kuba Leta ya Congo yamaze kwinjiza Maï Maï mu mirwano yayo na M23 ari ikindi kimenyetso gishimangira imikoranire ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro.

Yunzemo ati: “Ni ingenzi kumenya ko ubufasha bwose umuryango mpuzamahanga uha Guverinoma ya Kinshasa muri iyi ntambara ari ubufasha ku mitwe yitwaje intwaro.”

Inyeshyamba za Yakutumba zinjijwe muri iriya ntambara, nyuma y’iminsi mike Minisitiri wa RDC ushinzwe amashuri yisumbuye ndetse n’aya Kaminuza, Muhindo Nzangi Butondo abwiye itangazamakuru ko Guverinoma y’igihugu cye yamaze gufata icyemezo cyo gukorana n’imitwe y’inyeshyamba, mu rwego rwo guhangana na M23.

Minisitiri Muhindo Nzangi yemereye itangazamakuru ko imitwe yitwaje intwaro mishya Congo yafashe icyemezo cyo kwitabaza yarimo ikorerwa ubukangurambaga “nk’inkeragutabara zizahabwa ibikoresho mu buryo bumwe n’abasirikare ba Congo bari muri FARDC.”

Yakomeje agira ati: “Aba ni inkeragutabara [zizitabazwa] mu gihe igihugu cyacu kigabweho igitero nk’uko bimeze uyu munsi, bagashyirwa mu buzima bumwe nk’ubw’abasirikare bari ku rugamba. Ntabwo twakwizera ko tuzakomeza kurindwa n’abandi […], muri Guverinoma ntitugishaka ko abantu bavuga ko turi kwitabaza ingabo z’ahandi.”

“Ntabwo bazitwa Ingabo zaturutse ahandi mu gihe bari kurinda igihugu cyabo, ni abantu bakunda igihugu cyabo by’ukuri.”

Minisitiri Muhindo Nzangi yavuze ko umushinga w’itegeko ryo kwitabaza imitwe yitwaje intwaro mu rugamba FARDC ihanganyemo na M23 Guverinoma ya RDC yawugejejweho na Minisitiri w’Ingabo, Gilbert Kabanda; mbere yo guhabwa umugisha na Guverinoma y’i Kinshasa.

Yashimangiye ko bariya barwanyi bahawe izina rya Wazalendo [Urubyiruko rukunda igihugu] bakwiye kurindwa ku kiguzi icyo aricyo cyose.

Yunzemo ati: “Tugomba kwibagirwa ko umunsi umwe bigeze kurasa ku gisirikare cya Congo, kubera ko muri iki gihe umwanzi tumuhuriyeho.”

Maï Maï Yakutumba yiyongereye ku yindi mitwe isanzwe ikorana n’ingabo za Congo nka FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi mu guhangana na M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *