Maj. Gen. (Rtd) Mugisha Muntu, kuri uyu wa Gatandatu yagaragaye aturuka muri kiliziya yitiriwe Mutagatifu Yohani y’Itorero rya Uganda (St. John church of Uganda), aho abamushyigikiye bamuhaye umusaraba “uzamuyobora ku ntsinzi” mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rw’ikinyamakuru Daily Monitor, Gen Muntu perezida w’ishyaka “Alliance for National Transformation” abereye umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ataha, kuri uyu wac13 Ukuboza 2020 araba yiyamamaza mu turere twa Sironko n’Umujyi wa Mbale.
Amafoto:





