Maj. Sankara yabwiye urukiko ko yabatijwe mu ‘idini ry’Ibigarasha’ rikamukoraho

Sangiza iyi nkuru

Callixte Nsabimana wamenyekanye nka “Major Sankara” ushinjwa ibyaha 17 byiganjemo iby’iterabwoba, yahishuye ko yaguye mu mutego w’abazwi nk “Ibigarasha” bikarangira abatijwe mu idini yabo.

Yabitangaje ku wa mbere tariki ya 13 Nyakanga ubwo yitabiraga iburanisha mu rukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza. Maj. Nsabimana yemeye ibyaha byinshi ashinjwa anabisabira imbabazi.

Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko yavuze ko mu 2013 ari bwo yageze muri Afurika y’Epfo afite gahunda yo kwiga amategeko, ahahurira n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bibumbiye muri RNC batangira kumwumvisha uburyo abasirikare bakomeye n’abayoboke ba FPR bemera Gen. Kayumba kuruta Perezida Kagame, kandi ko bari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi buriho.

Nsabimana wakunze kwiregura akoresha imvugo zikururura amarangamutima, mu byaha ashinjwa harimo icyo gucengeza amatwara yangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga. Kuri iki cyaha yavuze ko kuri we yumva ari umunyacyaha ruharwa, yemeza ko yabitewe no kubatizwa mu idini ya RNC y’Ibigarasha.

Ati: “Ni byo rwose kuri iki cyaha ho ndi ruharwa kuko nabikoze imyaka itandatu. Nagiye muri RNC ndabatizwa muri iryo dini ry’ibigaragasha, [gucengeza amatwara] nabikoze ku maradiyo menshi atandukanye.”

Ibigarasha ni ba nde?

Kumva Sankara uvuga ko Ibigarasha bifite idini ntawe bitatera amatsiko yo kumenya neza imigirire n’imyemerere y’abayoboke b’iryo dini, na cyane ko mu gihe amaze aburana ku byaha bitandukanye birimo kurema umutwe witwaje intwaro hari amazina yakunze kugarukaho.

Ijambo ’Ikigarasha’ cyangwa ’Ibigarasha’ rizwi cyane mu bakina amakarita, rigasobanura inka zifite agaciro hafi ya ntako, ku buryo nta musanzu na busa zatanga mu gutsinda umukino.

Muri Politiki ryakoreshejwe ubwo Faustin Kayumba Nyamwasa yari amaze guhunga igihugu, rigasobanura “abarwanya leta” cyangwa abakunze kwitwa “abanzi b’igihugu”.

Ikigarasha nk’ikarita ifite amanota ya hafi ya ntayo, ntaho gitandukaniye n’umwanzi ku buryo ushishoje wasanga ari amagambo afite icyo ahuriyeho. Ikigarasha ushatse wanacyita umugome, kubera ko we n’umwanzi bombi bahora bashaka kugira nabi gusa.

Umuntu yakwerura akavuga ko Ibigarasha ari abantu bari hanze batifuriza u Rwanda amahoro, n’ubwo nta wahakana ko no mu gihugu imbere bishobora kuba byarivanzemo.

Abategetsi batera inkunga ibigarasha ngo bihirike ubutegetsi bw’u Rwanda bo si ibigarasha?

Sankara yahishuriye urukiko ko “Zambia yahaye FLN 150,000$ biciye ku bucuti Perezida wayo Edgar Lungu yari afitanye na Paul Rusesabagina”, nk’inkunga yageneye uriya mutwe mu bitero bitandukanye wagabye ku Rwanda.

Yavuze ko muri 2018 uwo mutegetsi yari afite gahunda yo guha uriya mutwe inkunga ya miliyoni imwe y’Amadorali y’Amerika, gusa akaza gukomwa mu nkokora no kuba Perezida Kagame yari umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ibyatumye agira amakenga y’uko umugambi we ushobora kumenyekana.

Perezida Lungu si we mutegetsi wenyine Major Sankara wahoze ari umuvugizi wa FLN yashyize mu majwi, dore ko no mu minsi yatambutse yemeye imikoranire n’abasirikare bakomeye mu bihugu by’u Burundi na Uganda, mu nyungu z’umutwe w’inyeshyamba yavugiraga.

Abavuzwe na Nsabimana ni Major Bertin alias Moses ukora mu butasi bw’u Burundi na Colonel Kanyemera na we wo mu gisirikare cy’icyo gihugu.

Havuzwe kandi Maj. Gen. Abel Kandiho uyobora Urwego rw’Ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI), na Captain Sande Charles wo muri UPDF.

Si bwo bwa mbere abategetsi b’ibyo bihugu bari bashyizwe mu majwi n’abarwanya u Rwanda.

Nkaka Ignace ari hamwe na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt Col Theophile Camara bahoranye mu mutwe wa FDLR na wo ufite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, na bo bemereye ubutabera bw’u Rwanda imikoranire na bamwe mu bategetsi ba Uganda, dore ko banatabwa muri yombi n’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari yo bari bavuye mu rwego rwo kunoza imikoranire na RNC babifashijwemo na Kampala.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na we yigeze kwandikira Perezida Kagame amuhishurira iby’umuhuro we na Charlotte Mukankusi ushinzwe Dipolomasi muri RNC, mbere yo kumuha Passeport ya Uganda yaje kwamburwa mu minsi yashize.

Nkaka na Nsekanabo izina bemereye urukiko mu kubafasha mu mupangu wabo ni Philemon Mateke, Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane n’akarere.

Abo bagabo bombi kimwe na Nsabimana, banemeye imikoranire n’umutwe wa RNC uyobowe n’abafatwa nk’ibigarasha bikuru.

Umunyarwanda ati: “Mbwira uwo ugendana na we ndamenya uwo uri we.”

Nawe se niba umutegetsi w’igihugu runaka atera inkunga ibigarasha ngo bafatanye guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ubwo we uwamwita Ikigarasha yaba ateye Ingoma icumu? Ubu yaba aciye inka amabere Koko? Nta gushidikanya ko abategetsi nkabo ari ibigarasha mu bindi ndetse bo bakaba ari ibya rutura.

Bene abo na bo ni abanzi b’igihugu, abanzi b’iterambere, ubusugire n’umutekano by’Abanyarwanda.

Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka

Icyiza Abanyarwanda bemera ni ko “Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka”, bigatanga icyizere cy’uko ibigarasha uko byangana kose bizarwanwa kandi bigatsindwa, mu gihe cyose Umunyarwanda azemera kutumva amabwire ahubwo akagendera ku murongo w’imiyoborere y’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Maj. Sankara yabwiye urukiko ko yabatijwe mu ‘idini ry’Ibigarasha’ rikamukoraho
    Agomba guhanirwa ibyo yakoze

  2. Maj. Sankara yabwiye urukiko ko yabatijwe mu ‘idini ry’Ibigarasha’ rikamukoraho
    Agomba guhanirwa ibyo yakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *