Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aravuga ko umuryango HRW uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wavuze ko ruhiga abarunenga baba mu mahanga nta soni ugira.
HRW, kuri raporo yashyize hanze kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, yatangaje ko “ubuyobozi bw’u Rwanda n’ababuhagararira bari gukoresha urugomo, inzego z’ubutabera n’iterabwoba mu kugerageza gucecekesha ukunengwa gukorwa n’Abanyarwanda baba hirya no hino ku Isi. Babaho bafite ubwoba bwo gukora ingendo, kugabwaho ibitero no kubona imiryango yabo iba mu Rwanda yibasirwa.”
Uyu muryango uravuga ko wagiranye ikiganiro n’abantu barenga 150 hirya no hino ku Isi ku buryo “ubuyobozi bw’u Rwanda n’ababuhagararira bakoresha mu kwibasira Abanyarwanda mu mahanga”. Ngo wasanze byarabaye ku baba mu bihugu 11 birimo: Australia, u Bubiligi, u Bufaransa, Kenya na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Uyu muryango uravuga ko kandi hari Abanyarwanda benshi babaga mu mahanga bishwe, bashimuswe cyangwa abageragerejweho ishimutwa, ababuriwe irengero, abandi bagabwaho ibitero.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Tirana Hassan, ashingiye ku biri muri iyi raporo y’impapuro 115, yasabye ibihugu bikorana n’u Rwanda gufungura amaso, bigasaba ko icyo yise “ingaruka z’ibinyacumi by’imyaka bitatu byo kudahanwa kw’ishyaka riri ku butegetsi” zihagarara.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko nk’ibisanzwe, raporo za HRW ziba zigamije kugoreka ukuri ku isura nziza y’iki gihugu. Ati: “Birasa n’aho HRW yongeye kugoreka ukuri ku Rwanda muri raporo nshya y’ibinyoma. Nta soni bagira.”
Makolo yakomeje agira ati: “HRW ikomeje kwerekana isura igoretse ku Rwanda, iba mu bitekerezo byayo gusa. Isuzuma ritabogamye rigaragaza amateka y’u Rwanda mu guteza imbere uburenganzira, imibereho n’agaciro by’Abanyarwanda mu myaka 29 ishize, byerekana iterambere ridasanzwe kandi ryigaragaza.”
Umuvugizi wa guverinoma yongereyeho ko u Rwanda rutazacibwa intege “n’abantu babi” bateza imbere politiki yo kuruharabika.


