Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Malawi banze imfashanyo y’udukingirizo 200,000 bari bagenewe n’ikigo cy’Abanyamerika babyita agasuzuguro.

Utu dukingirizo bivugwa ko aba badepite bari batugenewe nk’impano igamije kubafasha kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye Abanyamalawi benshi bijandikamo. Twari twatanzwe n’ikigo cy’Abanyamerika AIDS Healthcare Foundation cyita ku banduye n’abagizweho ingaruka na Virusi itera SIDA.
Ikinyamakuru Nation cyanditse ko utwo dukingirizo twari gushyirwa mu bwiherero mu nyubako z’Inteko Ishinga Amategeko ya Malawi, umudepite ugakeneye akagafata bitamugoye.
Richard Chimwendo, ukuriye abo mu ishyaka rifite ubwiganze muri iyo Nteko, yavuze ko abadepite badakeneye imfashanyo nk’iyo kuko bo ubwabo bashoboye kwigurira udukingirizo
Iyo mfashanyo yari yashyikirijwe Depite Maggie Chinsinga ukuriye akanama k’imibereho myiza.
Chimwendo yavuze ko inkuru y’iyo mfashanyo yangije igitinyiro n’ubukaka bw’abadepite ba Malawi, ibintu kuri we asanga ari agasuzuguro gakomeye.
Depite Chinsinga wari wanyujijweho iyi nkunga idasanzwe avuga ko inteko ishingamategeko isohora udukingirizo hafi 10,000 buri kwezi ndetse ko rimwe na rimwe tuyishirana mu bubiko.
Umuyobozi w’Inteko wungirije, Madaliotso Kazombo yasabye ko Inteko ishingamategeko ya Malawi isabwa imbabazi kubw’iki gikorwa gihindanya isura yayo cyakozwe n’umuryango ufite icyicaro muri Leta zunze bumwe z’Amerika.


