Urukiko rukuru rwa Lilongwe rwakatiye igihano cyo gufungwa imyaka itandatu no gukora imirimo y’amaboko uwahoze ari minisitiri w’umurimo n’umutekano w’imbere mu gihugu, Uladi Musa, nyuma y’amahano yakoze yo guha Umunyarwanda wacitse ubutabera passport ya Malawi kugirango atazafatwa.
Uw Munyarwanda ni Vincent Murekezi, wamaze imyaka hafi 20 atarafatwa nubwo yari yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Uyu yaje gutabwa muri yombi mu 2016. Mbere yaho yri Umunyemari ukomeye muri Malawi, aho yari yarabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko ubwenegihugu.
Yatawe muri yombi ku bindi byaha bitandukanye n’ibirego bya jenoside, amaze kubimuhamya abayobozi ba Malawi bamwoherereje u Rwanda mu mwaka ushize ngo azahasoreze igihano cye.
Igihano cyahawe uyu wari minisitiri cyanahawe kandi uwari umukozi ushinzwe abinjira n’abasohoka ku rwego rw’akarere witwa David Kwanjana.


