Kuri uyu wa kane, ubutegetsi bwa Guverinoma ya Mali bwabujije itangazamakuru gutanga amakuru ku bikorwa by’imitwe ya politiki n’ibikorwa biyashamikiyeho mu rwego rwa politiki, nk’uko kopi y’itangazo ryatanzwe n’urwego rw’itumanaho ribivuga.
Ibitangazamakuru byose harimo televiziyo, radio, ibinyamakuru bikorera kuri Murandasi n’iby’impapuro ko bitazongera kugira amakuru bitanga kuri Politiki y’amashyaka muri iki gihugu kugeza babonye irindi tangazo ribakomorera.
Hagataho umuryango uhagarariye abanyamakuru muri Mali wavuze ko wanze icyi cyifuzo urishishikariza gukomeza gutanga amakuru kuri politiki mu gihugu nk’uko bisanzwe bagakomeza no gukangurira abaturage uburenganzira bwo kubona amakuru.”
Kuva colonel Assimi GoĂ ÂŻta yahirika ku butegetsi Bah N’Daw , yatangaje ko Mali igiye kuba icyitegererezo muri Demokarasi, ariko kuri ubu abatavuga rumwe nawe bavuga ko yabizambije dore ko ngo n’amatora yagombaga kuba mu mwaka ushize yayimuriye muri uyu wa 2024.


