Mali yasezereye Guinea-Conakry, igera ku mukino wa nyuma wa CHAN

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu ya Mali ‘Les Aigles du Mali’, yageze ku mukino wa nyuma wa CHAN 2020 ikomeje kubera mu gihugu cya Caméroun, nyuma yo gusezerera muri 1/2 cy’irangiza Guinée-Conakry kuri za Penaliti.

Iyi Guinée yaherukaga gusezerera Amavubi y’u Rwanda muri 1/4 cy’irangiza iyatsinze igitego 1-0.

Guinée na Mali bakiranuwe na za penaliti, nyuma yo kubura ikipe yakwinjiza igitego mu izamu ry’indi mu minota irenga 120 y’umukino.

Wari umukino ufunguye hagati y’impande zombi, wabonetsemo amashoti atatu yaganaga mu izamu ku ruhande rwa buri kipe.

Abanya-Guinée ni bo bari hejuru ku bijyanye no guhererekanya umupira, gusa kuwutereka mu izamu rya Mali.

Nyuma yo kurangiza iminota 90 y’umukino na 30 ya kamarampaka, byabaye ngombwa ko hiyambazwa za penaliti maze Mali yinjiza 5 kuri 4 za Guinée.

Rutahizamu Morlaye Sylla uheruka gusezerera ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ni we wahushije penaliti, dore ko penaliti ye yakuwemo n’umuzamu Djigui Diarra.

Mali itegereje ku mukino wa nyuma yaberukagaho muri 2016 i Kigali ikipe irokoka hagati ya Caméroun na Maroc.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *