Bwiza
ads

Mama wa Dj Brianne yishwe na Maraliya

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 24 Ukwakira 2026 saa 07:31
Iminota 1 yo gusoma
Mama wa Dj Brianne yishwe na Maraliya

1382531

Tesha Shalon, inshuti magara ya Dj Brianne, yatangaje ko nyina wa Dj Brianne yari amaze iminsi arwaye malariya mbere y’uko apfa, ariko ko urupfu rwe rwabatunguye kuko batatekerezaga ko yari arembye ku buryo ashobora gupfa.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Tesha Shalon yavuze ko inkuru y’urupfu rwa Mama wa Dj Brianne rwabaye rutunguranye, cyane ko bari baherutse kuvugana kandi akumva atari arembye cyane.

Yagize ati: “Urupfu rwa Mama Brianne rwabaye nk’urutunguranye. Yego yari arwaye, ariko ntabwo yari arembye cyane ku buryo umuntu yakeka ko ashobora kubura ubuzima. Njyewe twari twavuganye ku munsi wabanje, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.”

Yakomeje avuga ko muri icyo kiganiro nyakwigendera yamusabiye imigisha, barangiza basezeranaho amubwira ngo “urabeho”. Yongeyeho ko bwari ubwa mbere amusezeyeho akoresheje ayo magambo, ariko icyo gihe akaba atarigeze abiha agaciro.

Tesha Shalon yavuze ko amakuru y’urupfu rwa Mama wa Dj Brianne yayamenye mu gitondo, abibwiwe na Dj Brianne ubwe.

Yagaragaje ko bibabaje kuba Dj Brianne atazashobora kwitabira umuhango wo gushyingura nyina, bitewe n’uko kuri ubu ari muri Canada, aho amaze igihe yarimukiye.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.