Mamadou Tandja, wahoze ari perezida wa Niger, yasezeye ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Mamadou Tandja, wahoze ari perezida wa Niger, yasezeye ku Isi y’abazima kuri uyu wa Kabiri, itariki 24 Ugushyingo 2020 ku myaka 82 y’amavuko. Uyu yategetse iki gihugu kuva mu 1999 kugeza mu 2010 ubwo yahirikwaga ku butegetsi nyuma yo kugerageza kubugundira.

Mu bihe bya nyuma by’ubuzima bwe, abaturage ba Niger bafataga Mamadou “Baba “Tandja nk’umubyeyi w’igihugu waharaniye kuvana mu bukene abaturage b’igihugu cye.

Guverinoma ya Niger yatangaje iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose mu rwego rwo kunamira uwahoze ari umukuru w’igihugu wari umaze igihe arwaye ndetse akaba yaragerageje kwivuriza mu bihugu bitandukanye nk’u Bufaransa, u Budage na Maroc nk’uko bitangazwa na ABCNews.

Uwahoze ari umujyanama muri perezidansi, Oumarou Cissé Issa we yagiye kure amwita umunyabigwi (légende).

Tandja wari ufite ipeti rya colonel mu gisirikare yimenyekanishije mu ihirika ry’ubutegetsi ryo mu 1974, aho yagize uruhare mu guhirika Perezida wa mbere wa Niger nyuma yo kubona ubwigenge, Hamani Diori mu gikorwa cyari kiyobowe na General Seyni Kountché.

Bidatinze, Mamadou Tandja yahise atangira kwitwara nk’umunyapolitiki ndetse agirwa perefe inshuro nyinshi na minisitiri w’umutekano.

Muri Gicurasi 1990, yayoboye igikorwa cyo guhosha imyigaragambyo y’Aba-Touaregs cyaguyemo abantu 63 ndetse bituma havuka umutwe wa mbere urwanya ubutegetsi mu majyaruguru y’igihugu kuva mu 1991 kugeza mu 1995.

Nk’umuyoboke w’ishyaka ryari rukumbi mu gihugu rizwi nka MNSD (ancien parti unique), Mamadou Tandja yaje kuba perezida mu 1999 yongera gutorwa mu 2004.

Mu mpera za 2000, kuva mu 2007 kugeza mu 2009, yongeye guhangana n’inyeshyamba nshya z’Aba-Touaregs ategeka ingabo z’igihugu kurandura uyu mutwe.

Ku rwego rw’imibereho niho Mamadou Tandja yasize ibintu azibukirwaho, kubera ko yongereye abaturage ububasha bwo guhaha kugira ngo “bashobore kurya neza”, kwiga no “kuvuza abana babo”.

Ku iherezo rya manda ye ya kabiri ariko, Mamadou Tandja yagerageje kuguma ku butegetsi, maze mu 2009 ategura amatora ya referendumu y’itegeko nshinga kugira ngo abone uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ya gatatu, binyuranyije n’icyifuzo cy’Inteko ishinga amategeko, yahise asesa.

Ibibazo bya politiki byarushijeho kwiyongera maze muri Gashyantare 2010, Mamadou Tanja ahirikwa ku butegetsi, arafungwa aza kurekurwa mu 2011 n’inkiko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *