Ikipe ya Manchester United yasezerewe muri UEFA Champions league itarenze amatsinda, nyuma yo gutsindwa na RB Leipzig yo mu Budage ibitego 3-2.
Ni Manchester United yagaragaje ukurwana kugeza ku munota wa nyuma, gusa ibitego bibiri yatsinze mu minota ya nyuma ntibyari bihagije kugira ngo igere muri 1/8 cy’irangiza.
Icyizere cya Manchester United yari yaratangiye ririya rushanwa neza, cyayoyotse mu cyumweru gishize ubwo yatsindwaga na PSG ibitego 3-1.
Iyi kipe byayisigiye akazi gakomeye ko kujya gutsindira mu Budage, bitaba ibyo ikahanganyiriza kugira ngo yizere gukomeza.
Leipzig yatanze Manchester United kwinjira mu mukino, birangira inabonye ibitego bibiri byo mu minota 15 ya mbere y’umukino.
Igitego cya mbere cyatsinzwe na Jose Angeliño ku munota wa kabiri w’umukino, mbere y’uko Amadou Haidara atsinda icya kabiri ku munota wa 13 w’umukino.
Igitego cya gatatu cya Leipzig cyabonetse ku munota wa 69 w’umukino gitsinzwe na Justin Kluivert.
Manchester United yari yakomeje kurwana, yabonye igitego cya mbere ku munota wa 80 ibifashijwemo na Bruno Fernandes kuri penaliti, mbere y’uko Ibrahima Konate yitsinda icya kabiri ku munota wa 82.
Paul Pogba yashoboraga gutsindira Manchester United igitego cyo kunganya mu minota y’inyongera, gusa myugariro Nordi Mukiele n’umuzamu Peter Gulasci bakijije izamu ryabo.
Manchester United yasoje muri ririya tsinda iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 9, mu gihe Leipzig yahise igira 12.
Undi mukino wagombaga guhuza PSG na Instanbul Basaksehir wasubitswe bitunguranye, nyuma y’uko umusifuzi wa kane ashinjwe gukorera irondaruhu Pierre Webo, Umutoza wungirije wa Basaksehir.


