Mani Martin yahembwe nk’umuhanzi Nyafurika uberewe kurenza abandi bose

Sangiza iyi nkuru

Amakuru dukesha urubuga Twitter rwa Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda aragaragaza ko Umuhanzi w’Umunyarwanda Mani Martin wagiye mu Iserukiramuco Nyafurika ry’Umuco n’imbyino FESPACO riri kubera muri Burukina FASO, yatangiye kwegukana ibihembo.

Igihembo cyahawe MANI Martin ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2019 ni icyo kuba ari we wari urimbye kandi aberewe kurenza abandi Bahanzi Nyafurika bose bitabiriye iri serukuramuco FESPACO, riri kuba ku nshuro yaryo ya 26.

D0NUDt7WoAAtDddAbandi Banyarwanda bitabiriye iri serukiramuco ni Urukerereza, Miss Shannel na Masamba Intore, Mariya Yohani na Muyango.

Mani Martin ni umuhanzi w’Umunyarwanda uzobereye kuririmba umuziki wa Live, akaba akora injyana Nyafurika imaze gukundwa mu bihugu bimwe na bimwe byo kuri uyu mgabane, byiganjemo ibyo muri Afurika y’Uburengerazuba, n’ibyo mur Afurika y’Amajyepfo.

D0IvY10X0AUYUbv

D0N6dKbX4AESfYRWilliams

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *