jad20250606-ass-rdc-tshisekedi-fayulu-madidi

Martin Fayulu yashimangiye umurongo utukura we kuri Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu, yongeye gushimangira umurongo utukura avuga ko Perezida Félix Tshisekedi atagomba kurenga mu gihe igihugu cyaba gishaka umuti w’ibibazo bya politiki n’umutekano bikomeje kukirangwamo.

Fayulu, uyobora ishyaka ECiDé, yavuze ko hari amahame abiri adashobora kugibwaho impaka, ari yo kubungabunga ubusugire n’ubutaka bwa RDC ndetse no kubahiriza Itegeko Nshinga.

Uyu munyapolitiki mu kiganiro aheruka gukorera ku rubuga rwa X, yashimangiye ko yanze igitekerezo icyo ari cyo cyose cyaganisha ku gucamo ibice igihugu, avuga ko ‘balkanisation’ ya RDC idashobora kwemerwa. Yongeye kandi gushimangira ko Itegeko Nshinga rigomba kubahirizwa kandi ko nta mpinduka zaryo zigomba gukoreshwa nk’inzira yo gukemura ibibazo bya politiki.

Uyu murongo Fayulu awushyize imbere, mu gihe Perezida Tshisekedi ari mu bikorwa byo gushaka uburyo bwo guhuriza Abanye-Congo mu biganiro by’igihugu bigamije gushakira umuti ibibazo bikomeye bya politiki n’umutekano biri mu gihugu.

Fayulu asanga ibiganiro nk’ibi bigomba kuba ibiganiro byuzuye, birimo impande zose zifite uruhare muri ibi bibazo, ntawe uhejwe.

Ku bwe, n’imitwe yitwaje intwaro n’abayobozi bayo bakwiye kugira uruhare mu biganiro bigamije gushaka umuti urambye w’amakimbirane.

Mu bo yavuze ko bakwiye kwitabira ibyo biganiro harimo umutwe wa M23 ndetse na Thomas Lubanga, ashingira ku kuba uruhare rw’impande zose zifite aho zihuriye n’amakimbirane rushobora gufasha mu gushaka amahoro arambye.

Ibi Fayulu yongeye kubivuga mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’umutekano muke n’amakimbirane, ibintu byatumye igitekerezo cy’ibiganiro by’igihugu gikomeza kuvugwaho cyane mu banyapolitiki no mu bandi bafite aho bahuriye n’iki kibazo.

Ku ruhande rwa Fayulu, ibiganiro bishobora kuba inzira yo gukemura ibibazo bya RDC, ariko agasaba ko bikorwa mu buryo bwubahiriza ubusugire bw’igihugu n’amahame shingiro agenga Repubulika.

Uyu munyapolitiki yongeye gushimangira ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi agomba kuba yakoresheje biriya biganiro bitarenze ku wa 15 Kamena, bitaba ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bagasubukura imyigaragambyo yo kumusaba kwegura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply