Abantu babarirwa muri 20 bitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 02 Mata, nyuma y’inkangu ikomeye yibasiye agace bari batuyemo muri Teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi nkangu ikomeye yibasiye umudugudu witwa Bulwa wo muri Groupement ya Buabo ho muri Masisi.
Kugeza ejo ku Cyumweru nk’uko CGTN yabitangaje mu bikorwa byo gushakisha abaguweho n’iriya nkangu “habonetse imirambo y’abantu 20 mu gihe indi itari yagashoboye kuboneka.”
Byitezwe ko ibi bikorwa biza gukomeza kuri uyu wa Mbere ari na bwo hamenyekana umubare nyirizina w’abantu bahitanwe n’iriya nkangu.


