Masisi: M23 yongeye guha isomo Nyatura

Sangiza iyi nkuru

Imirwano mishya ku wa Kabiri yongeye gusakiranya inyeshyamba za M23 ndetse n’izo mu mutwe wa Nyatura ziswe na Guverinoma ya RDC ‘Wazalendo’.

Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Masisi.

Amakuru yemezwa na Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru avuga ko imirwano yasize M23 bigaruriye imidugudu itandukanye yo muri Masisi.

Imidugudu uyu mutwe wirukanyemo Wazalendo irimo Butale, Murambi, Kabahole, na Lufulandi.

Sosiyete Sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru ivuga ko imirwano kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yakomereje mu bice bya Kimoka, muri Masisi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *