Nemanja Matic wahoze akinira Manchester United, ubu ukinira ikipe ya Lyon mu Bufaransa, yahagaritswe imikino ibiri nyuma yo guhisha ikirango cy’amabara ya y’abatinganyi “LGBTQ+” cyari ku mwambaro we, ubwo bakinaga umukino usoza shampiyona ya Ligue 1 bahuyemo na Angers.
Uyu mukinnyi w’imyaka 36, bivugwa ko abarizwa mu itorero rya Serbian Orthodox Church, yanze kwitabira gahunda yateguwe na Ligue 1 igamije kwamagana ivangura rishingiye ku gitsina no gushyigikira uburenganzira bwa LGBTQ+, aho abakinnyi basabwa kwambara ayo mabara nk’ikimenyetso cy’ubufatanye.
Undi mukinnyi, Ahmed Hassan wa Le Havre, nawe yahagaritswe imikino ibiri kubera icyaha kimwe. Gusa Mostafa Mohamed wa Nantes, wanze gukina uwo mukino wose, ntiyafatiwe ibihano.
Ishyirahamwe rishinzwe amarushanwa ya Ligue 1 ryatangaje ko Matic na Hassan basabwe kandi kwitabira ubukangurambaga bwo kurwanya ivangura n’urwango rushingiye ku gitsina mu mupira w’amaguru.
Iyi gahunda imaze gukorwa inshuro eshanu, ariko buri mwaka hakunze kugaragara bamwe mu bakinnyi bayirwanya, cyane cyane ku mpamvu zijyanye n’ukwemera kwabo.
Matic, wigeze gutwara Premier League inshuro ebyiri ari muri Chelsea, azasiba imikino ibiri ya mbere y’umwaka utaha wa shampiyona, nyuma yo gufasha Lyon kubona itike ya Europa League.


