Mayuge: Umugabo yafashe uwamusambanyirije umugore bahita bagurana abagore

Sangiza iyi nkuru

Abagabo babiri bo Karere ka Mayuge baguranye abagore nyuma y’aho uwitwa Ali Mudde afashe mugenzi we, Bryan Masaba, amusambanyiriza umugore bari mu gihuru.

Ibi byabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo Mudde utuye mu Cyaro cya Musoma muri Jagozi, yamenyaga ko Masaba ari kumusambanyiriza umugore mu gashyamba kari hafi aho.

Uyu yahise yegera Mudugudu, Peter Balikowa, wahise ateranya abagize komite y’umudugudu n’abaturage, bakora inama (Olukiko), ari narwo rwafashe umwanzuro kuri iyi ngingo.

Balikowa yasabye ko aba bagabo bagurana abagore, buri ruhande rubisamira hejuru. Mudde n’umugore wa Masaba (impande zombi zari zaciwe inyuma).

Mudde ati ” Nyakubahwa Cayimani, ntabwo nakwanga umwanzuro wafashwe n’uru rukiko rw’icyubahiro. Njyewe niteguye birenze ibikenewe ngo Masaba muhe umugore wanjye.”

Mudugudu Balikowa yabajije umugore wa Masaba niba yiteguye kuba yagira umukeba, abitera utwatsi, avuga ko ahubwo ashaka guhita aba umugore wa Mudde, agasiga umugabo we, Masaba, wafashwe amuca inyuma.

Nyuma yo kubona ko impande zombi zibyemeranyaho, umwanzuro wabaye uwo kugurana abagore.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Abemera kurwanya Leta bameze nk’abarya amafi bayaryana n’amahwa yayo – Umunyamakuru Assouman
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Mayuge: Umugabo yafashe uwamusambanyirije umugore bahita bagurana abagore
    Ibi bintu namahano yabaye , ubwo se babanye bakundana Koko cg nukwisungana. Mumafuti yabo

  2. Mayuge: Umugabo yafashe uwamusambanyirije umugore bahita bagurana abagore
    Ibi bintu namahano yabaye , ubwo se babanye bakundana Koko cg nukwisungana. Mumafuti yabo

  3. Mayuge: Umugabo yafashe uwamusambanyirije umugore bahita bagurana abagore
    Ibi bintu namahano yabaye , ubwo se babanye bakundana Koko cg nukwisungana. Mumafuti yabo

  4. Mayuge: Umugabo yafashe uwamusambanyirije umugore bahita bagurana abagore
    Ibi bintu namahano yabaye , ubwo se babanye bakundana Koko cg nukwisungana. Mumafuti yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *