Abaturage bo mu Mudugudu w’Amarembo, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata batangaza ko bamaze amezi atatu batabona amazi meza bitewe n’ivomero ryangiritse bityo bakaba bavoma mu gishanga cy’umugezi wa Nyabugogo.
Umwe muri bo, Uwayezu Jean Marie Vianney kuri mikoro za Radiyo Flash FM yavuze ko amaze imyaka itatu akoresha amazi y’ibishanga bitewe kuko ivomero basanzwe bakoresha nta mazi ahaboneka.
Uyu avuga ko n’ubwo avoma ibishanga, asabwa buri gihe gutanga umusanzu (frw 20) wiswe uwo kubungabunga ivomero, naryo yemeza ko ryangiritse.
Ati “ Maze imyaka itatu mvoma muri iki gishanga. Umugezi na wo ntukwiriye kuba umeze kuriya, twahereye kera twishyura. Tuba twaratanze uyu musanzu ariko igihe cy’umuganda cyagera, bakadusaba kumanuka ngo dukore umuganda.”
Bagenzi be bavomera kuri iri vomero, bavuga ko barengana ku kwishyuzwa amazi y’isoko karemano, none nayo bakaba barayabuze.
Ati “ Akarengane karimo, amazi y’isoko wayishyura amafaranga? Maze gutanga amafaranga mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa ine, ariko muri iyi myaka nabonye nta kintu cyakozwe aha ngaha.”
Umuyobozi w’Akagari ka Nyamugari, Jacqueline Dushimimana avuga ko abishyuza amafaranga 20 bari mu makosa kuko hemejwe igiceri cy’icumi.
Ati “ Amafaranga atangwa kuri konti. Niba ivomo risa nabi, bafata amafaranga basane ivomo, ryongere rise neza.”
Aka gace gasanzwe kari mu duce tubura amazi. Ubu byahumiye mu mirari bitewe n’uko ari igihe cy’impeshyi.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Abaturage barataka mu gihe Akarere ka Gasabo mu ngengo y’imari y’umwaka ushize katangazaga ko abaturage bo muri aka gace bazabona amazi.


