Rutahizamu Kylian Mbappe ukinira Paris Saint-Germain y’iwabo mu Bufaransa, yaraye avunikiye mu mukino ikipe ye yatwariyemo igikombe cya Coupe de France, ku buryo hari ubwoba bw’uko atazagaragara mu mikino ikipe ye ifite mu minsi iri imbere harimo uwa UEFA Champions League izahuriramo na Atalanta.
Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, Kylian Mbappe yasohotse mu kibuga asimbuwe nyuma y’umuserebeko ukomeye yatewe.
Ni umuserebeko Mbappe yatewe ku munota wa 26 w’umukino na Loic Perrin, bigatuma uyu myugariro usanzwe ari na Kapiteni wa Saint Etienne yerekwa ikarita itukura.
PSG yegukanye Coupe de France ibifashijwemo n’igitego kimwe rukumbi yatsindiwe na Neymar ku munota wa 14 w’umukino warebwe n’abafana babarirwa muri 5000, nyuma y’uko Leta y’u Bufaransa ikomeje kugenda yoroshya ingamba zo kwirinda icyorezo cya Virusi ya Corona.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Kylian Mbappe yagaragaye acumbagira yemwe anagendera ku mbago, ibyatumye abafana ba PSG bagira impungenge z’uko atazagaragara mu mukino wa 1/8 cya UEFA Champions league ikipe yabo izahuriramo na Atalanta yo mu Butaliyani.
Mbappe bitaramenyekana igihe agomba kumara hanze y’ikibuga, ashobora no kutagaragara mu mukino wa nyuma wa Coupe de la Ligue ikipe ye izahuriramo na Olympique Lyonnais, nyamara ari mu bakinnyi PSG icungiraho cyane.
Kylian Mbappe w’imyaka 21 y’amavuko, yageze muri PSG muri 2017 nyuma yo kumugura muri AS Monaco abarirwa muri miliyoni 180 z’ama-Euro. Muri uyu mwaka w’imikino amaze gutsindira PSG ibitego 30 mu mikino 33 amaze kuyikinira.


