Raporo igaragazwa na Minisiteri yibikorwaremezo ,igaragazako mbere ya 1994, umuriro w’amashanyarazi wari ingume mu Rwanda kugeza aho abakoreshaga uyu muriro bari kuri 1%.
Ni imibare itandukanye n’itangazwa mu gihe cy’imyaka 30 ishize, kuko ubu abanyarwanda bacana umuriro w’amashanyarazi bageze kuri 70%.
Kugeza muri Mutarama 2024, ingo zingana na 21% by’abafite amashanyarazi zikoresha akomoka ku mirasire y’izuba, mu gihe 55% bakoresha akomoka ku muyoboro mugari.
Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EDCL, Gakuba FĂ©lix, mu kiganiro kubaza bitera kumenya cyo ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki 3 Werurwe2024,agaragaza ko hari icyizere cy’uko Abanyarwanda bose bazagerwaho n’amashanyarazi vuba.
Yagize ati “Ubu nta karere na kamwe, nta murenge n’umwe, nta mudugudu n’umwe udafitiwe gahunda mu bijyanye no kugezwaho amashanyarazi.”
Bitangazwa ko kugeza 1994, igihugu cyari gifite umuriro w’amashanyarazi ungana na megawatt 36, amakusanyirizo y’amashanyarazi yari 13.
Kuri ubu ibyakozwe bishingiye mu kubaka imiyoboro ishobora kugeza amashanyarazi ku baturage, imiyoboro yikubye inshuro eshatu ugereranyije n’iyari ihari mu 1994.
Hubatswe kandi inganda zitunganya amashanyarazi n’ibindi bigenda bikorwa mu kugeza amashanyarazi ku baturage.
Kuri ubu, u Rwanda rufite amashanyarazi akomoka ku mazi, hari Ikiyaga cya Kivu kirimo Gaz Méthane, hakaba Nyiramugengeri yo muri Gisagara na Rusizi zibyazwamo amashanyarazi.
Gakuba ati “Ni izo nganda z’ubwoko butatu, nyiramugengeri, amazi ndetse na gaz. Ariko tugira n’izindi nganda nto zitanga amashanyarazi zikoresheje ibikomoka kuri peteroli.”
Yavuze ko amashanyarazi yose ahurizwa mu murongo mugari noneho hagakurikiraho igikorwa cyo kuyatanga mu baturage cyangwa ahandi akenewe nko mu nganda.
Ku rundi ruhande ariko, hari inganda zitanga amashanyarazi u Rwanda ruba ruhuriyeho n’ibindi bihugu nk’ava kuri Rusizi ya Mbere muri RDC, ayo kuri Rusizi ya Kabiri ahuriweho n’u Burundi na RDC ndetse hakaba n’amashanyarazi ava ku ruhande rwa Tanzania ndetse na Uganda.
REG igaragaza ko u Rwanda rutunganya amashanyarazi agera kuri megawatt 383.4 zivuye kuri 276 mu 2022. Ni mu gihe mu 1994, igihugu cyatunganyaga megawatt 36.



One Response
Mbere ya 1994 abanyarwanda bari bafite umuriro w’amashanyarazi bari 1%
Ugerageje ukadushakira amakuru cg n’ubusesenguzi be’iki kintu waba ufashije abasomyi:
Ikibazo:
Muri 1993 amateka avuga ko u Rwanda rwari tumaze imyaka ikabakaba igihumbi (1,000 years), ni kuki Abantu 1% aribo bonyine bari bafite amashanyarazi???!!!