Mbere yo gusubira mu ijuru, Paster Mboro Paseka yabanje gusiga amavuta amakariso y’abagore

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hashize iminsi mike Pasteri Paseka Motsoenenga uzwi ku izina rya Mboro , avuze ko ari mu myiteguro yo kujya mu ijuru ku nshuro ya 2, ubu yatangiye imishinga yo gusengera imyenda y’imbere y’abagore abanje kuyasukaho amavuta ngo abarinde abadayimoni .

Mboro
Pasteri Paseka Motsoenenga uzwi ku izina rya Mboro

Ibi yabitangaje ubwo yumvikanaga kuri radio “Jacaranda Fm” aho yavugaga ko bitewe n’uko amaze gufata intera mu guhangana n’imyuka mibi, bikaba byatumye ashyiraho gahunda yo gusengera imyenda y’imbere y’abagore ngo abarinde abagabo barara babasambanya mu nzozi.
Pasiteri yagize ati” aho kubarambikaho ikiganza, bazajya bakuramo amakariso yabo bayampe nyasukeho amavuta ubundi nyasengere nyaturaho amagambo, bityo hajyemo imbaraga zidasanzwe Imana igire icyo ikora”
Ibyo bibaye kandi nyuma y’uko uyu mushumba uvuga ko arimo kwitegura uruzinduko rukomeye agiye kugirira mu ijuru,kandi ngo si ubwa Mbere yaba agiye kujyayo kuko no mu gihe gishize yagiyeyo ndetse abasha kuganira na Yesu umwana w’intama w’Imana.
Nk’uko The Southern daily South Africa ibitangaza, ngo abakurikiranira hafi ibya Mboro, bavuga ko ibyo akora aba yishakira amaramuko ariko we agahamya ko ari imbaraga z’Imana zibimukoresha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *