TV Edwin Katamba uzwi nka MC Kats yemeje ko ubukwe bwe n’umuririmbyi Fille Mutoni butari kure cyane ariko abashyitsi bagomba kwishyura kugirango babwitabe.Ni mu gihe aba bombi basanzwe barongeye gusubukura umubano bari bafitanye.
MC Kats, ubwo yaganiraga na Sanyuka TV yavuze ko ubukwe bwabo bari kubwitegura mu mezi ari imbere gusa yirinda gutangaza umunsi ngo kuko hari imishinga bakirimo kunoza.Ati: “ twagombaga kubanza gukora ibintu bimwe na bimwe by’ingenzi nko kubaka amazu yacu kandi Imana yadufashije kugera kuri bimwe muri ibyo. Ubu numva igihe gikwiye.”
Uyu MC Kats usanzwe ari umunyamakuru wa NBS TV akaba n’umushyushyabirori avuga ko ateganya kuzakorera ubu bukwe ahantu hanini nka Lugogo Cricket Oval kandi akazishyuza amafaranga mu rwego rwo kwirinda ko haba akavuyo.
MC Kats avuga ko ubu bukwe azabuhuza n’itariki y’amavuko ya Mutoni Fille gusa ntibizwi ngo niryari buteganyijwe.Ati”Kubijyanye na bije, ugomba kumenya ko mfite abantu benshi cyane nzi kandi bifuza gutanga umusanzu kuburyo nabitekerejeho kandi (ubukwe) buzaba kumunsi we w’amavuko (Fille), abantu bazishyura kugirango babigereho.”
Aya makuru aje nyuma y’igihe aba bombi bari baratandukanye aho Fille yashinje Kats kumwanduza Virus itera SIDA.


