Me Gashema arahakana ibivugwa ko Idamange atari we wamwihitiyemo ngo amwunganire

Sangiza iyi nkuru

Me Gashema Felicien wunganira Idamange Iryamugwiza Yvone arahakana amakuru avuga ko uwo yunganira atari we wamwihitiyemo ahubwo hari abandi bamutumye kumuburanira.

Idamange yamenyekane mu minsi ishize kubera amagambo yagiye atangariza ku muyoboro we wa Youtube yavugiyeho amagambo atarakiriwe neza n’abantu batandukanye barimo n’ubutegetsi bikamuviramo gutabwa muri yombi ku itariki 15 Gashyantare.

Kuwa 22 Gashyantare nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’ibyaha bine birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, rukurikiranyeho Idamange Iryamugwiza Yvonne.

Mu kiganiro yahaye Ijwi rya Amerika, Me Gashema wunganira Idamange yabajijwe ku bivugwa ko yaba yaratumwe kunganira Idamange aho kugirango nyir’ubwite amwihitiremo.

Ati “ Murakoze kuri icyo kibazo nanjye nacyumvise gutyo ariko ntabwo ari ukuri, ukuri nuko Idamange twavuganaga mbere y’uko afatwa asohora video ye ya mbere agitangira guhamagarwa n’iriya numero y’umuntu utari uzwi kugeza igihe yafatiwe.”

Yongeyeho ko nyuma yo gufatwa Idamange atabashije kongera kubona telephone ye ngo abashe kumuhamagara akabonana n’abunganizi batandukanye iminsi ikagenda yicuma kugeza ubwo yongeye kubona telephone ye akamwihamagarira.

Ati “Bigeze kuwa Gatanu ubugenzacyaha bumusubiza telephone ye kugirango ahitemo avoka yari yavuganye nawe mbere. Ni muri urwo rwego rero yahise ampamagara.”

Yavuze ko yamuhamagaye kuwa gatanu bucya ubugenzacyaha busoza kumuhata ibibazo mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *