screenshot_20230112-110513_1.jpg

Meddy yagize icyo avuga ku nkuru zivuga ko yaba asigaye akubitwa n’umugore we

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert ukunzwe mu muziki nyarwanda nka Meddy, yagize icyo avuga ku nkuru zimaze iminsi zivuga ko yaba asigaye akubitwa n’umugore we, Mimi Mehfira, asaba uyu munya-Ethiopiakazi kuza agasobanura iby’ihohoterwa ashinja kumukorera.

Kuva mu minsi nk’ibiri ishize Meddy yahindutse igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko hasakajwe inkuru z’uko ngo yaba akubitwa na Mimi.

Ni inkuru ku ikubitiro zabanje gusakazwa na bamwe mu banyamakuru ba hano mu Rwanda, baheruka gutangaza ko intandaro y’ikubitwa rya Meddy ngo ari uko yavuye mu rugo agiye kuri Studio, hanyuma bikaba ngombwa ko umugore we amuhamagara kuri terefoni igihe kirekire akamubura.

Abasakaje izi nkuru bavuze ko Meddy wari wiriwe asangira n’incuti ze yageze mu rugo bikaba ngombwa ko ngo umugore we amukubita urushyi.

Inkuru z’ikubitwa ry’uriya muhanzi wabaye ikimenyabose nyuma yo gukundwa mu ndirimbo nka Slowly, My Vow n’izindi; zaje ziyongera ku gitutu amaze iminsi yotswa ashinjwa kudaha abafana be ingoma nshya ngo kubera igitsure umugore we yamushyizeho.

Meddy kandi bamushinja gusiba inyinya yahoranye nanone ngo ku cyifuzo cya Mimi.

Uyu muhanzi abinyujije ahandikirwa ubutumwa bumara amasaha ku rubuga rwe rwa Instagram, yifashishije imwe mu nkuru y’ikinyamakuru cyanditse ko asigaye akubitwa agaragaza ko ibivugwa bisekeje.

Ati: “Muvandi, kubera iki bagenza batyo?”

Meddy wakurikije ubu butumwa aka-emoji k’amaseka menshi, yaboneyeho gusaba umugore we Mimi Mehfira kuza agasobanura iby’ihohoterwa avugwaho kumukorera.

Ati: “Mimi, ngwino usobanure ihohotera ryawe.”

screenshot_20230112-110513_1.jpg

Mimi na we yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, yagaragaje ko ibivugwa ko asigaye ahohotera Meddy atari ukuri.

N’amaseka menshi yagize ati: “Ikiza ni uko nkeneye umusemuzi…Abantu rwose bafite igihe.”

screenshot_20230112-112609_1.jpg

Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze nyuma y’igihe kinini bakundana, bombi bakaba bafitanye umwana umwe w’umukobwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *