Umuhanzi Ngabo Médard Jobert ukunzwe mu muziki nyarwanda nka Meddy, yateguje abakunzi be ko isaha n’isaha ashobora kubaha indirimbo ye nshya.
Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahishuye ko iyi ndirimbo ye nshya yayise ‘Grateful’.
Ni indirimbo uyu muhanzi ashimamo Imana ahamya ko yamubereye nziza, nyuma y’urugendo rurerure yanyuzemo nk’umuntu.
Meddy ntiyigeze atangaza igihe iyi ndirimbo ye nshya izasohokera, gusa abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko ishobora gusohoka isaha iyo ari yo yose.
Meddy wamaze gutangaza ko atazongera kuririmba indirimbo z’urukundo yaherukaga gusohora indirimbo Queen of Sheba itaka umugore we Mimi Mehfira imaze umwaka ku rubuga rwa YouTube aho imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 12.
Iyi yayisohoye nyuma ya ‘My Vow’ na yo aratamo umugore we yo imaze kurebwa n’ababarirwa muri miliyoni 23 kuri YouTube.




2 Responses
Meddy yateguje abakunzi be indirimbo ye nshya
Ntakundi nangd mba numiwe nyine murakoz
Meddy yateguje abakunzi be indirimbo ye nshya
Ntakundi nangd mba numiwe nyine murakoz