Uyu munara w’Ibabeli uvugwa muri Bibiriya mu isezerano rya kera ugenekereje usobanura irembo ry’Imana ,habonekamo inkomoko y’indimi zikoreshwa ku isi, nyuma kubera amatsiko abantu bagiraga.
Ibyo byatumye bashaka kujya kureba Imana ngo bahangane nayo bayireba amaso ku maso ndetse no gushaka kwishyira hejuru kugira ngo isi yose ibabone kandi ibamenye bityo izina ryabo rimenyekane ,bahitamo kubaka umunara ubagezayo.

Mu gitabo cy’itangiriro 11-1-9 hasobanura uburyo ku isi hose hakoreshwaga ururimi rumwe n’amagambo amwe. Abantu bakomeje kujya umuganmbi bajya inama yo kubumba amatafari bayafatisha ibumba batangira kubaka inzu ndende yari kubageza ku ijuru.
Uwiteka aza kumanurwa no kureba umudugudu n’inzu ndende abana b’abantu bubatse aza gusanga bashyize hamwe bahujwe n’ururimi rumwe.
Uwiteka aza kubona ko umwana w’umuntu agiye gusohoza ibiri muri kamere ye niko guhitamo kubahindurira ururimi rwabo ruvamo indimi nyinshi zinyuranye bityo bananirwa kumvikana.
Ibyo byatumye batatanira ku isi hose bananirwa kubaka umudugudu nk’uko bari babiteganyije.
Niyo mpamvu uwo munara waje kwitwa babeli kuko bananiwe kumvikana.
Umwe mu banyamateka ukomoka mu Bugereki yatangaje ko uyu munara wubatswe mu 440 mbere y’ivuka rya Yesu ku ngoma y’umwami Herodi
Gusa ntiyabivuzeho rumwe n’abandi bahanga mu byamateka kuko hari abemeje ko byaba ari hagati ya 604-562 mbere y’ivuka rya Yesu ku ngoma ya Nebukadineza.
Ubusanzwe uyu mujyi ntabwo ugaragazwa ingano runaka yaho wari ugeze wubakwa gusa bivugwa ko nacyo kiri mu byabaye intandaro yo kurimbuza isi umwuzure mu gihe cya Nowa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


