Menya gereza eshanu mbi kurusha izindi muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Hari gereza zo muri Afurika usanga imfungwa zibaye mu buzima bwiza aho usangamo za Televiziyo, ubwiherero bugezweho, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri, yemwe abagororwa barya neza.

Ku rundi ruhande ariko hari izindi gereza usanga imfungwa zibayeho mu buzima bubi cyane, ku buryo hari abadatinya no kuzigereranya n’ikuzimu.

Twifashishije urubuga Phoenix, tugiye kubagezaho gereza eshanu zifatwa nk’imbi kurusha izindi ku mugabane wa Afurika.

1. Gereza ya Chikurubi Maximum

Iyi ni yo gereza nini kurusha izindi mu gihugu cya Zimbabwe, ikaba iherereye mu ntanzi z’umurwa mukuru wa kiriya gihugu, Harare.

Gereza ya Chikurubi ifungiyemo imfungwa zibarirwa mu 17,000. Buri cyumba cy’iriya gereza kireshya na metero 9/9, kikaba kibamo imfungwa 40.

Bimwe mu bishyira iriya gereza kuri uru rutonde ni ubucucike bukabije, ubwicanyi buyikorerwamo, imirire mibi y’abagororwa, kuba ubuzima bwabo butitabwaho ndetse n’isuku nke. Ikindi ni uko imfungwa zimara igihe kinini mu buroko, ntizibone igihe gihagije cy’ibikorwa biziruhura.

2. Gereza ya Kinshasa

Mu busanzwe iyi gereza ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 150, gusa ipakiyemo ababarirwa muri 850.

Abagororwa baba muri iriya gereza baryama mu makoridoro yayo, bigaha urwaho indwara zitandukanye.

Mu 2009 iriya gereza yashyizwe ku mwanya wa mbere muri gereza mbi cyane muri Afurika n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango w’abibumbye uharanira uburenganzira bwa muntu.

3. Gereza ya Kirikiri Maximum Security

Iyi gereza iri mu zamamaye mu gihugu cya Nigeria kubera ubwinshi bw’abayifungiyemo.

Ni gereza ivugwamo ubucucike bwo ku rwego rwo hejuru, kuko muri buri kasho yayo usangamo abagirorwa babarirwa muri 50. Iyi gereza izwiho kandi gufata nabi imfungwa, ubuvuzi buciriritse cyane ndetse n’imfu za hato na hato z’abayifungiyemo.

4. Gereza ya Mukobico Maximum Security

Ruriya rubuga ruvuga ko buri ga kasho k’iriya gereza kagenewe kwakira umuntu umwe, gusa kakaba karimo abantu 15, kandi nta mashini zigabanya ubushyuhe zihagije ziyibamo. Ni ibiha urwaho indwara zikomeye nk’igituntu.

Iriya gereza kandi izwi cyane kubera urugomo (ubwicanyi) rukorwa n’abayicunga, imirire mibi, imbeba, ubucucike bukabije n’ibindi.

5. Gereza ya Nairobi

Iyi gereza yubatswe mu 1911 ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 800, gusa nko muri 2003 yari ifungiyemo abarenga 3,000.

Iyi gereza iri mu mbi muri Afurika, kubera kuva, amazirantoki ayuzuye ndetse n’indi myanda iyirunzemo ku buryo abayifungiyemo bagorwa cyane n’ubuzima.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Menya gereza eshanu mbi kurusha izindi muri Afurika
    Hatarimo gereza ya Chimbagalila muri Zambia ubwo haba harimo…….
    Ubushakashatsi buzakorwe byimbitse.

  2. Menya gereza eshanu mbi kurusha izindi muri Afurika
    Hatarimo gereza ya Chimbagalila muri Zambia ubwo haba harimo…….
    Ubushakashatsi buzakorwe byimbitse.

  3. Menya gereza eshanu mbi kurusha izindi muri Afurika
    KO BITEYE UBWOBA NGO AMAZIRA NTOKE? MU GIHE KENYA IZWI NK’IGIHUGU GITEYE IMBERE KU BURYO HARI N’ABAVUGA KO NAIROBI ARI BURUSELI YA AFRICA !

  4. Menya gereza eshanu mbi kurusha izindi muri Afurika
    KO BITEYE UBWOBA NGO AMAZIRA NTOKE? MU GIHE KENYA IZWI NK’IGIHUGU GITEYE IMBERE KU BURYO HARI N’ABAVUGA KO NAIROBI ARI BURUSELI YA AFRICA !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *