Menya iby’imva ihenze cyane ku isi yubatsweho umusigiti- ishyinguyemo nde?- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Taj Mahal ni imva cyangwa ugituro cyashyizweho n’umwami w’abami SHAH JAHAL wayoboraga ubwami bwa MUGAL mu Buhinde , yashyizweho ngo ishyingurwemo umugore we yakundaga cyane.

Mu mwaka wi 1632, nibwo mu gace ka Agra mu Buhinde mu bwami bwa Mugal, batangiye kubaka taj mahal, gusa iyi nzu yaje kurangira mu mwaka wi 1653 imaze imyaka 21, ikaba yaratwaye akayabo ka million 32 z’amaroupe [amafaranga akoreshwa mu buhinde].

Taj mahal yatunganyijwe neza na Unesco World Heritage Site, akaba ari umuryango ushinzwe kubungabunga uduce nyaburanga turi ku isi, ibi byaje gutuma mu mwaka wi 2007, taj mahal isurwa n’abacyerarugendo basaga million 8, baturutse imihanda yose.

H
Iyi mva yabaye ahantu nyaburanga abantu benshi bifuza gusura

Umwami w’abami Shah Jahan, mu mwaka wi 1631 yategetse ko hubakwa inzu y’agatangaza yagombaga gushyingurwamo umugore we witwaga Mumtaz Mahal, wapfuye ari kwibaruka umwana wabo wa 14, mu rwego rwo kumuha icyubahiro hubakwa igituro cyahuruje amahanga bacyita ‘’taj mahal’’.

Bimwe mu bintu bitangaje kuri taj mahal, ifite umusigiti w’agahebuzo ndetse kandi ifite guest house [inzu yo kwakiriramo abashyitsi] nziza cyane, ibi byombi biri mubituma urujya n’uruza rw’abantu bahasura cyane.

Mu gitabo cya Abdul Hamid Lahoul yise ’’ badshahnama’’ yagereranyije taj mahal, nka rousa-I munawwara, bisobanuyeko urumuri ndetse, ari umucyo w’isi mu cyinyejana cya 21.

Umwami w’abami Shah Jahan nawe yaje gutanga mu mwaka wi 1658,nuko umuhungu we witwaga Aurangzeb, amushyingura iruhande rw’umugore we Mumtaz mahal, akaba na nyina w’uwo muhungu.

H
Abantu benshi baba bahasimburana

Taj Mahal

taj.j1

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

  Mbarushimana Africa/Bwiza.Com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *