Menya imihindagurikire y’umubiri wawe, umenye imyaka igorana ku bahungu na bakobwa

Sangiza iyi nkuru

Ubuzima bugizwe n’intambwe zigenda zihererekana bitewe n’ikigero umuntu aba agezemo, zimwe mu ntambwe zibanze umubiri ukenera harimo ibigenga kurya,guhumeka,gutembera kwa maraso ndetse n’imikorere y’ubwonko.

Si ibyo gusa kuko hari n’ibindi bigenga kubaho ndetse no kororoka kwa bantu benshi bazi nk’ubuzima bw’imyororokere.

Iyo umuntu avutse bitewe n’igihe amaze ku isi hari ibigenda bihinduka kuri we igihe ari umukobwa cyangwa umuhungu ugeze mu gihe cy’ubwangavu(ku bakobwa ) cyangwa ubugimbi(ku bahungu).

Hari zimwe mu mpinduka duhuriraho, zirimo nko kumera inshya,incakwaha,guhindura ijwi gusa kubakobwa ho hiyongeraho Kujya mu mihango,kumera amabere, ndetse no gutangira kuzana amabuno naho kubahungu bo hiyongeraho kwiroteraho, no gukura kw’igitsina.

Iyo umuntu ageze muri iki kigero biba bigoye kuko umubiri we uba uhuye n’impinduka utamenyereye ari nayo mpamvu usanga umuntu aba atangiye kugira irari ry’imibonano mpuzabitsina bikaba byanamuviramo gutwara inda itateguwe kimwe no kuyitera cyangwa kwndura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Dore inama ugirwa mu gihe ugeze muri iki gihe kigora benshi, hari uburyo bwinshi ushobora kwirinda harimo kwifata ,cyangwa se igihe byakunaniye ugakoresha agakingirizo ibi byose iyo byanze ukoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro.

Inama zihabwa ababyeyi muri bafite abana bari muri iki kigero kimyaka hagati ya 12 na 17,ganiriza umwana wawe ubuzima bw’imyororokere akiri muto bizamufasha gukura abisobanukiwe neza bityo bimufashe kwitwara neza muri iki gihe.

YouTube player

ALINE KABAGENI

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *