Ikigo gishinzwe iby’ikoranabuhanga mu ngendo z’indege ku isi cyashyize ahagaragara ubushakashatsi bugaragasa impamvu nyamukuru ituma abatuye ku mugabane w’Afurika batajya bitabira kugenda mu ndege.
[ad id=”44145″]
Ikigo cya Global travel technology provider, kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa interineti (www.Sabre.com), cyatangaje ko Abanyafurika bafite impamvu zumvikana zibatera kudasurana mu bihugu bitandukanye ariko ko izi mpamvu zizagabanuka ho 24% bitewe n’uko Abakuru b’ibihugu bigize umugabane bamaze kwemeranya ikoreshwa rya Passport imwe ku mugabane wose guhera mu mwaka wa 2018.
Iyi passport yitezweho kuzafasha abatuye umugabane w’Afurika gutemberera aho bashaka hose badasabwe Visa nk’uko kuri ubu bimeze.
Abagenzi bakoresha indege bakomoka mu bihugu by’Afurika y’Epfo, Kenya, Nigeria na Misiri nibo bakoreweho ubu bushakashatsi, nk’uko Sabre yabitangaje ngo aba bose batangaza ko gutembera muri Afurika bitorohera ababyifuza bitewe n’impamvu zitandukanye.
Impamvu ziza imbere mu kubuza Abanyafurika gukoresha indege mu ngendo zabo harimo ko abajijwe 32% bavuga ko ingendo z’indege zihenda, 31% bavuga ko bagorwa no kubona VISA, 30% bavuga ko gukora ingendo bibagora, naho abagera kuri 28% bo bavuga ko nta ndege zerekeza mu duce baba bifuza kujyamo ziboneka.
[ad id=”44145″]
Mu bandi babajijwe muri ubu bushakashatsi bamwe bavuga ko bacibwa integer n’uburyo ku kibuga cy’indege babasaka, hari abavuze ko badakunda ibiryo bwo mu ndege, ndetse abandi bo ngo bumva kugenda mu ndege nta mumaro bibafitiye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


