Ubwambuzi bushukana buzwi nka “Ponzi Scheme”, bwitiriwe umutekamutwe w’icyamamare, Charles Ponzi kuva mu myaka ya za 1920, kandi bwakoreshejwe mu buriganya bwâimari ku Isi. Ubu buryo bukora binyuze mu gusezeranya inyungu nyinshi abashoramari no gukoresha abandi bashoramari bashya mu kwishyura abashoramari ba mbere. Iyi niyo mpamvu ubu butekamutwe na none buzwi nka ” Pyramide scheme,” abashoyemo imari mbere bishyurwa nâabashya.
Uburiganya nkâubu burakomeje kugeza nâuyu munsi mu buryo butandukanye hirya no hino ndetse no mu Rwanda, binyuze mu kwamamaza mu nzego nyinshi.
Dore ubutubuzi 5 buteye ubwoba bwo mu kinyejana cya 21
Mutual Benefits Corporation : Miliyoni 835$
Joel Steinger umuyobozi mukuru wâikigo cyâinyungu rusange (Mutual Benefits Corporation), yakatiwe igifungo cyâimyaka 20, imyaka itatu yo gufungishwa ijisho, anategekwa kwishyura miliyoni 15 zâamadolari nâumucamanza wâakarere muri Amerika, Robert N. Scola. Jr. Steinger ni we warezwe bwa nyuma wahamwe n’icyaha mu birego 13 bifitanye isano nâubutekamutwe bwakozwe naMBC, aho bivugwa ko yashutse abagera ku 30.000.
Nkâumuyobozi mukuru wa MBC, Steinger, nâabo bafatanyije; Steven Steiner, Michael McNerney, na Anthony M. Livoti, Jr., Esq., Nâabandi, bakusanyije asaga miliyari 1.25 z’amadolari y’abashoramari mbere yo gufungirwa n’abashinzwe kugenzura ibikorwa bya leta muri Gicurasi 2004. Mugihe ibirego byatangwaga mu Kuboza 2009, igihombo cyâabashoramari cyabarirwaga muri miliyoni zisaga 800 zâamadolari.
Scott Rothstein: Miliyari 1.2$
Scott W. Rothstein, umunyamategeko wambuwe uburenganzira kandi wahoze ari umunyamigabane, umuyobozi, akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo gitanga ubwunganizi mu mategeko cya Rothstein Rosenfeldt Adler ubu kitagikora, yashinjwe gutera inkunga ibikorwa bye by’ubugiraneza, gutera inkunga abanyapolitiki bo muri Florida, kwishyura imishahara yâabanyamategeko bâiki kigo, ndetse no kubaho imibereho idasanzwe akoresheje miliyari 1.2 $ yavuye mu bwambuzi bushukana.
Scott Rothstein ubwe yishyikirije abayobozi ahita atabwa muri yombi, mu 2010 akatirwa imyaka 50 yâigifungo, nubwo ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka 40.
Jeffrey Keith Skilling
Jeffrey Skilling,ni Umunyamerika wahoze ari umucuruzi kandi wahamijwe icyaha wamenyekanye cyane nk’umuyobozi mukuru wa Enron Corporation mu gihe cyâibara rya Enron. Mu 2006, yahamijwe ibyaha bijyanye no gusenyuka kwa Enron, amaherezo akatirwa imyaka 24 y’igifungo. Mu mwaka wa 2013, Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiranye amasezerano na Skilling, bituma imyaka icumi igabanywa ku gihano yari yahawe kigera ku myaka 14.
Yimuriwe mu nzu igeze hagati muri Kanama 2018, arekurwa muri gereza muri Gashyantare 2019, nyuma yo kumara imyaka 12 afunze. Yahamwe n’icyaha kimwe cy’ubugambanyi, ibirego 12 by’uburiganya mu byâumutekano, kimwe cyo kugurisha imigabane yâikigo binyuranyije nâamategeko, n’ibyaha bitanu byo kubeshya abagenzuzi b’imari.
Igihombo cya Enron, kinini mu mateka y’Amerika igihe cyatangazwaga mu Ukuboza 2001, cyatwaye abakozi 20.000 akazi kabo. Byongeye kandi, benshi muribo batakaje ibyo bari barizigamiye ubuzima bwabo. Abashoramari nabo batakaje amamiliyari. Skilling na benshi mu bayobozi b’ikigo bari baragurishije igice kinini cy’imigabane yabo bwite ya Enron mbere yo guhomba, bunguka byinshi.
Fanya Metal Exchange
Mu mpera za 2015, ikigo Fanya Metal Exchange cyo mu Bushinwa (cyatangiye gukora kuva mu 2011 kugeza 2015) cyahagaritse imirimo. Nyuma byaje kwemezwa ko byatewe nâubutekamutwe bwa Ponzi no kunyereza umutungo. Uwagishinze, Shan Jiuliang, yakatiwe igifungo cy’imyaka 18. Abahawe inguzanyo barenga 220.000 batakaje miliyari 43 zâAma-Yuan (miliyari 6.7 $).
Iki kigo cyashinzwe mu 2011 nk’urubuga mpuzamahanga rw’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro adasanzwe kandi kizamurwa n’abayobozi ba leta ya Yunnan. Cyamamaje inyungu igera kuri 13.7% na âzero riskâ cyangwa ko nta ngaruka nâimwe ku bashoramari. Mu myaka itatu kimaze gushingwa, iki kigo cyakusanyije miliyari 6.4 z’amadolari mu bashoramari 220.000 mu gihugu hose.
Mu mwaka wa 2015, cyahagaritse ibijyanye no kukibikuzamo amafaranga gihagarika na konti zacyo, bituma haduka imyigaragambyo ikomeye y’ababerewemo imyenda muri Shanghai, Beijing no mu yindi mijyi minini. Abahohotewe bateraniye hanze ya komisiyo ishinzwe kugenzura amasoko yâu Bushinwa (CSRC) bashinja Fanya Metal Exchange nâabayobozi ba CSRC gushyigikira uburiganya bwâamafaranga.
Abayobozi 21 ba Yunnan, uwashinze ikigo, Shan Jiuliang, bashinjwe kunyereza umutungo no kwangiza amasoko yâimari mu rukiko rwisumbuye rwâabaturage rwa Kunming mu mwaka wa 2018. Iki kigo cyaciwe amande ya miliyari imwe yâamadorari (miliyoni 149.04 $) kubera gukusanya inkunga mu buryo butemewe, maze Shan akatirwa imyaka 18 y’igifungo.
KGTA Petroleum, Ltd
Muri Kamena 2014, Komisiyo ishinzwe kurinda abashoramari yavuze ko Tom Abraham na Kenneth Grant sosiyete yabo KGTA Petroleum, Ltd., abanyamigabane Jeffrey Gainer na Jerry Cicolani, hamwe nâabandi bateguye cyangwa bafashije mu guteza Imbere ubwambuzi bushukana bwa âPonzi Schemeâ bufite aho buhuriye na KGTA, isosiyete ikora ubucuruzi bwa peteroli yakuraga inyungu mu kugura no kugurisha amavuta ya peteroli nâibikomoka kuri peteroli. Grant na Abdallah bashinjwaga gukoresha KGTA mu bwambuzi bushukana bwa Ponzi scheme.
Icyemezo cyo kugura peteroli nticyigeze kibaho kandi KGTA ntabwo yigeze igurisha lisansi cyangwa amavuta ku baguzi bavugwa nkâuko byavuzwe mu kirego. Mu buryo bwâuburiganya, KGTA ngo yakoresheje amwe mu mafaranga yakusanyijwe mu bashoramari bashya kugirango yishyure abashoramari bâabahimbano ba mbere.
Abraham na Grant bombi bakusanyije byibuze miliyoni 20.73 z’amadolari hagati y’itariki ya 8 Ukwakira 2012, na Gashyantare 2013. Mu Kwakira 2016, Grant, Abdallah, Jerry Cicolani, Jeffrey Gainer, Mark George, na Kelly Hood bakatiwe igifungo.
Src: lsemarketcap.com


