Mu gihe ikoranabuhanga ryateye imbere nâabakoresha imbuga nkoranyambanga biyongereye, hakwirakwira amakuru atandukanye; arimo ayâimpamo nâayâibihuha ku buryo bishobora kugorana cyane kuyatandukanya mu gihe hadakozwe ubusesenguzi bwimbitse, cyangwa se urwego bireba rutagize icyo ruyavugaho.
Nko muri iki gihe cya Covid-19, Abaturarwanda bahora banyotewe no kumenya amakuru aturuka mu nzego za leta, avuga ku ngamba nâamabwiriza byabashyiriweho. Ayo aturuka mu nzego nkâibiro bya Minisitiri wâIntebe (cyane igihe babaye Inama yâAbaminisitiri).
Turibanda ku matangazo asohorwa nâIbiro bya Minisitiri wâIntebe, mu ibara ryayo ryâumuhondo; cyane cyane iryakwirakwijwe kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020 rivuga ku biciro byâingendo rusange. Turifashisha ubusesenguzi bwacu, twisunze amategeko agena imyandikire yâUrurimi rwâIkinyarwanda nâagenga imiterere yâamatangazo yâubuyobozi.

Iri tangazo Ibiro bya Minisitiri wâIntebe bimaze kwemeza ko ari igihuha, rigira riti: âAkurikije ububasha ahabwa nâamategeko, Minisitiri w intebe Eduard Ngirente yategetse ikigo gishinzwe ubugenzuzi RURA gusubizaho ibiciro byâingendo byari biriho mbere y uko igihugu kinjira mu bihe bidasanzwe byo kwirinda Covid-19â
Ubusesenguzi ku myandikire
Imyandikire iri muri iri tangazo, yagombaga gukemangwa kuko itubahirije amategeko; aya akaba ari amakosa adasanzwe agaragara mu matangazo yâIbiro bya Minisitiri wâIntebe.
Amakosa ari muri iri tangazo rihimbano, agaragarira aho umwanditsi atazi gukoresha utwatuzo nkâutubago (.) n’udukato (‘).
Harimo kandi ikosa ryo gufatanya amagambo abiri, ari yo: Repubulika nâikinyazina ngenera âyaâ cyakaswe kubera ko ijambo rigikurikiye ritangizwa nâinyajwi. Ntabwo byandikwa ngo âREPUBULIKAYâU RWANDAâ, ahubwo byandikwa ngo âREPUBULIKA YâU RWANDAâ mu magambo atatu atandukanye. Gusa iri ryo ntiryakwitabwaho cyane, kuko hari ubwo ibi biro bisohora itangazo ririmo ikosa nkâiri, nk’uko byabigenje tariki ya 12 Ukwakira 2020.
Ubusesenguzi ku mazina yâabantu nâurwego
Muri iri tangazo, umwanditsi yanditse nabi izina rya Minisitiri wâIntebe, Edouard Ngirente, amwita âEduard Ngirenteâ. Iyi ni indi mpamvu yagombaga gutuma usomye iri tangazo agira amakenga.
Umwanditsi kandi yibeshye ku nyito ya RURA, ayita âikigo gishinzwe ubugenzuziâ mu gihe iteka ryayishyizeho ryemeza ko ari âUrwego rwâIgihugu Ngenzuramikorereâ.
Andi makosa agaragara muri iri tangazo rihimbano
Nkâuko bigaragara muri iri tangazo, harimo ikosa ryo kuvanga uburyo bwâimyandikire (Font Styles) bubiri. Witegereje neza, uburyo amagambo nka âREPUBULIKAYâU RWANDAâ na âIbiro bya Minisitiri wâIntebeâ yanditswemo, butandukanye nâubwâandi guhera kuri âAkurikije” kugeza kuri “Bikorewe i Kigali kuwa 21 Ukwakira 2020â yanditswemo.
Ubusanzwe uburyo bwâimyandikire Ibiro bya Minisitiri wâIntebe bikoresha ni ubugaragara ahanditse ngo âIbiro bya Minisitiri wâIntebeâ.
Uburyo bw’imyandikire bukoreshwa n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe
Imyandikire igaragara hagati mu matangazo y’ibi biro imwe
Irindi kosa rigaragara muri iri tangazo ryari rikwiye kugirwaho amakenga, ni ingano ntoya (size) yâumukono (signature) wa Minisitiri wâIntebe ndetse na kashi (Cachet). Nkâuko bigaragara kuri iyi foto igaragaza ingano nyaho y’umukono na âcatchetâ byâIbiro bya Minisitiri wâIntebe, bikaba bitandukanye n’ibigaragara muri iri tangazo ryasakaye.
Umusozo w’itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ugaragara utya, mu mukono na kashi
Andi makosa akunze kugaragagara mu matangazo mahimbano, yatuma ubasha kuyatahura
Amakosa rusange akunze kugonga abahimba amatangazo bakayitirira inzego za leta arimo akurikira:
- Kudashyiraho itariki itangazo ryasohokeye.
- Kudagaragaraho umukono cyangwa kashi (cachet/stamp).
- Kudakurikiza amategeko agenga imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda.
Icyitonderwa: Ubonye itangazo nk’iri, asabwa kugira amakenga mu gihe aribuze ku mbuga z’urwego rwa leta bireba, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter.


