Muri iki gihe Isi iri gitera imbere mu buryo bwihuse, ni nako bigendana n’umubyibuho ukabije mu bana uri kwiyongera cyane kubera imirire ndetse n’ibindi bintu bitandukanye.
Hari ababyeyi benshi bifuza kubona no kugira abana babyibushye, gusa iyo uyu mubyibuho urengeje urugero bishobora gutera ingaruka nyinshi mu gihe bakuze, kuko ni bwo batangira kwibasirwa n’indwara zifata abakuze babyibushye bidasanzwe nk’indwara z’umutima, imitsi na diyabete.
Nk’uko bitangazwa n’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukumira no gukumira indwara, CDC, dore zimwe mu mpamvu zitera umubyibuho ukabije mu bana:
Kurya cyane ibirimo isukari nyinshi
Abana bato bakunda ibintu biryohera nka bombo, biswi(biscuit), fanta, n’ibindi biryohera. Nubwo bikundwa na benshi, gusa nk’umubyeyi ni byiza gushaka uko wagabanya ibyo kunywa n’ibyo kurya byongerwamo isukari cyane ku mwana muto kugira ngo bimufashe kwirinda kwiyongera ibiro bikabije.
Kudafata ifunguro rya mu gitondo
Iri funguro uretse kuba ingenzi mu bakuru, mu bana bato ni akarusho. Kubera kubyuka benshi bajya kwiga cyangwa ababyeyi bamwe na bamwe bakabyuka bajya ku kazi, benshi bakunze kwirengagiza ifunguro rya mu gitondo.
Kudafata ifunguro rya mu gitondo bishobora gutuma ibiro byiyongera mu buryo bukabije bitewe no kurya kenshi.
Uko umubiri uteye cyangwa urukurikirane mu muryango
Ku mwanya wa mbere mu bishobora gutera umubyibuho ukabije mu bana bato haza akoko (genetics). Nubwo atari buri gihe, gusa ababyeyi babyibushye bikabije bakunze kubyara abana babyibushye bikabije.
Kuryama igihe gito
Umwana uryama utinze kimwe no kuryama igihe gito, byose bishobora kongera ibiro cyane.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abana baryama amasaha ahagije bibarinda kwiyongera cyane ibiro bitajyanye n’uburebure bwabo kurusha abana baryama amasaha make.
Umwana wese utarageza imyaka 5 agomba kuryama byibuze amasaha 10.
Dore ibyafasha umwana wawe kugira ibiro bingana n’uko areshya bityo bikamurinda kugira umubyibuho ukabije
. Gerageza kugabanya ibibonekamo amasukari umuha nka biscuit, ice cream, bombo, imitobe itunganyirizwa mu nganda kimwe na za cakes.
. Koresha uko ushoboye umwana ajye afata ifunguro rya mu gitondo.
. Murinde ibyo kurya bibonekamo amavuta menshi kandi bikaranze cyane (nk’amafiriti, n’imigati irimo inyama ya burger)
. Gaburira umwana wawe imboga nyinshi n’imbuto zihagije.
. Gerageza kurinda umwana wawe telephone, televiziyo n’ibindi bituma yicara cyane, ahubwo umushishikariza udukino dutuma agenda cyane.


