Meya wa Bugesera yaba aherutse gukubitwa n’abarimo Mudugudu

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu babiri barimo umusore w’imyaka 23 y’amavuko n’umukuru w’umudugudu w’Ikoni uri mu yigize akarere ka Bugesera, bakekwaho gukubita Meya wako, Mutabazi Richard.

Aba bombi bafashwe mu bihe bitandukanye, ku wa 29 Kanama no ku wa 1 Nzeri 2021.

Umusore watawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, gukubita no gukomeretsa ku bushake no kwigomeka ku buyobozi, mu gihe mudugudu akurikiranweho ubufatanyacyaha.

Amakuru avuga ko uriya musore yaba yarakubise inkoni Meya Mutabazi, ubwo yari aciye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w’Ikoni ku wa 29 Kanama agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu waho.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko abatawe muri yombi bakomeje gukorwaho iperereza.

Ati: “Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Dr. Murangira yibukije Abanyarwanda ko bidakwiye “gusagarira abayobozi kandi na bo bakubaha abayoborwa.”

Yunzemo ati: ” Kirazira gukubita umuyobozi. RIB ntizihanganira umuntu wese uzishora mu bikorwa nkibyo byo gusagarira abayobozi. Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi bari mu nshingano zabo zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza atandukanye.”

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, yahanishwa ingingo ya 234 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, itegeko mu ngingo yaryo ya 121 riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw. Aramutse ahamijwe icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi yahanishwa ingingo ya 230 iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Meya wa Bugesera yaba aherutse gukubitwa n’abarimo Mudugudu
    Uyu se ni Safari wamukubise? Ariko mu mategeko y’urwanda bavuga ahana Umuturage warwanye yitabara? Bakaba baribagiwe irihana Umuyobozi witwara nabi asagarira Abaturage yitwaza icy’aricyo? Ariko nkuko nta musazi wenda Nyina ninako Umuturage atakwubahuka umuyobozi bidaturutse kur’uwo muyobozi, ndangize mbaza ese Abaturage bazakura hé za Caméra zo gufotora abategetsi bitwara nabi? ko n’abamaze kuboneka usanga aribo bagashim’imana!

  2. Meya wa Bugesera yaba aherutse gukubitwa n’abarimo Mudugudu
    Uyu se ni Safari wamukubise? Ariko mu mategeko y’urwanda bavuga ahana Umuturage warwanye yitabara? Bakaba baribagiwe irihana Umuyobozi witwara nabi asagarira Abaturage yitwaza icy’aricyo? Ariko nkuko nta musazi wenda Nyina ninako Umuturage atakwubahuka umuyobozi bidaturutse kur’uwo muyobozi, ndangize mbaza ese Abaturage bazakura hé za Caméra zo gufotora abategetsi bitwara nabi? ko n’abamaze kuboneka usanga aribo bagashim’imana!

  3. Meya wa Bugesera yaba aherutse gukubitwa n’abarimo Mudugudu
    Nibutse muri kayonza Vice mayor ajya gufata abatekaga kanyanga bakamutema numupanga, Mayor mba numva atajya mu ngo zabantu ngo aragenzura abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID ari wenyine nta na polisi cyangwa DASSO, ahaaa nzaba ndeba enforcement abantu bakora bijyanye da

  4. Meya wa Bugesera yaba aherutse gukubitwa n’abarimo Mudugudu
    Nibutse muri kayonza Vice mayor ajya gufata abatekaga kanyanga bakamutema numupanga, Mayor mba numva atajya mu ngo zabantu ngo aragenzura abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID ari wenyine nta na polisi cyangwa DASSO, ahaaa nzaba ndeba enforcement abantu bakora bijyanye da

  5. Meya wa Bugesera yaba aherutse gukubitwa n’abarimo Mudugudu
    Uko yashatse gukemura ikibazo nibyo byateje ibyo bibazo kuko abaturage ntibari banamuzi, yagombye Kuba amaze kubona ikosa yarahamagaye inzego za DASSO na Police aho gushaka kumena ibyo banywaga ,ubundi agaca amande uwapimye. Abayobozi bitwararike kuko guhutiraho ushaka guhana ni ibya kera kuko na Mwarimu ntagikubita umwana wakerewe

  6. Meya wa Bugesera yaba aherutse gukubitwa n’abarimo Mudugudu
    Uko yashatse gukemura ikibazo nibyo byateje ibyo bibazo kuko abaturage ntibari banamuzi, yagombye Kuba amaze kubona ikosa yarahamagaye inzego za DASSO na Police aho gushaka kumena ibyo banywaga ,ubundi agaca amande uwapimye. Abayobozi bitwararike kuko guhutiraho ushaka guhana ni ibya kera kuko na Mwarimu ntagikubita umwana wakerewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *