Meya wa Rusizi yeguye ‘gisukuti’, nyobozi y’udushya i Nyabihu irarembereye

Sangiza iyi nkuru

Ku Cyumweru tariki ya 13 Gicurasi 2018, nibwo humvikanye iyegura rya Meya wa Rusizi, Harerimana Frederic, ariko yabyitwayemo gisukuti kuko atabihishe cyangwa ngo bimutere ipfunwe nk’abandi. Hari hashize kandi igihe gito, nyobozi yose ya Nyabihu na Gitifu wayo bakuyemo akabo karenge, nabo bakaba barakunze kurangwa n’udushya ab’ubu bita ‘kwinyuramo’.

Harerimana Frederic yakuriye mu gisukuti. Yawubereye umuyobozi ku rwego rw’Intara ya Cyangugu, aza no kuba umunyamabanga mukuru ku rwego rw’igihugu mbere yo kuba Gitifu w’umurenge mu Mujyi wa Kigali, akahava ajya kuyobora akarere ka Rusizi avukamo.

Mu iyegura rye ntiyatinye kubivuga mu itangazamakuru kandi adategwa, kuko ari ibisanzwe. Aho atandukaniye n’abandi bagiye begura, ni uko bamwe babifata nk’igisebo cyangwa bakabanza kubigira ibanga.

Hari abegura bagahita bakuraho telefoni, bagahindura nimero, undi wamubaza ngo mubaze njyanama, kandi ari we wiyandikiye ibaruwa.

Nta gisebo kirimo rero gusubiza iby’abandi, si nka ba bandi muhura akakwihisha, akirirwa mu cyumba agacika aho abandi bari.

Arashimwa imyegurire, ariko hari hageze ko abisa abandi

Akarere ka Rusizi ku bwa Harerimana Frederic, kavuzwemo gutesha agaciro itangazamakuru, ubwo yabwiraga abaturage ko Itangazamakuru nta buvugizi ryabakorera, ahubwo ngo bagane amasibo.

Nyuma yabwo inzego zishinzwe itangazamakuru zagiye muri ako karere, uyu muyobozi arazihisha, ngo avuga ko ari muri Konji.

Nta mihanda, nta biraro, ariko bakishyura rwiyemezamirimo ikirenga

Akarere ka Rusizi kavuzweho kwishyura Gacinya Chance Denis (ubu ukurikiranwe n’ubutabera), amafaranga y’ikirenga asaga miliyoni 190, ku mirimo yo gucanira abaturage no gukora imihanda atakoze neza.

Meya Harerimana, niwe wabwiye abaturage ashinzwe ngo bararangaye kuko rwiyemezamirimo yagiye atabishyuye.

Abo ni abakoze umuhanda Nkungu-Cyamudongo, ho mu murenge wa Nkungu ngo Rwiyemezamirimo agata ibikorwa atabirangije ntiyongera kuboneka.

Meya yita abaturage indangare, ati, “barashaka amafaranga yabo ariko abaturage bafite ikosa, niba haratanzwe itangazo rikanyuzwa mu nsengero, rikanyuzwa hehe, ubuyobozi buhamagarira abantu bose bakoreye Rwiyemezamirimo ko baza bakigaragaza, ngo bishyurwe abo baturage ntibigaragaze…”

 

Nyamara se, iyo mihanda imeze ite, ibiraro by’ibiti byamunzwe, n’ibindi. Abaturage basaga 20.520 bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo mu Murenge wa Butare, bava mu Murenge wa Butare, Gikundamvura ntibagira ingobyi y’abarwayi.

Bamwe bakora ibirometero 32 bajya ku Bitaro bya Mibilizi, abandi bo mu tugari twa Rwambogo na Nyamihanda bagakora 59 bahetse abarwayi n’abagore batwite mu ngobyi ya Kinyarwanda. Ngo iyo bategereje Ambilansi ibageraho nyuma y’amasaha 9.

Bavuga ko imihanda mibi cyane, ari yo nyirabayazana yo gupfa kw’iyi ngobyi y’abarwayi. Ngabo abarembera mu nzira, ababyeyi babyarira kuri moto, nayo yishyurwa amafaranga 7000 kugenda gusa.

Mukarugira Epiphanie wo mu Murenge wa Nyakabuye ati, “Ni gute bazazana umugore mu ngobyi ya kinyarwanda mu bilometero 27 nijoro, mu mvura, mu mihanda mibi aho bashobora no kunyerera bakamukubita hasi, akagezwa hano, iyo modoka igahamagarwa ikabona kumujyana ku bitaro? Nyababyeyi ntishobora no guturikira mu nzira?’’

Hanavuzwe iyimurwa ku gahato ry’abaturage bo mu Bugarama bimurwa na CIMERWA, ariko bo batishimiye ingurane, no kujya gutuzwa kure y’amasambu yabo.

Mu tugari dutatu, mu murenge wa Bugarama, umuryango umwe utari uwa Leta wagiye ushaka abana b’abakobwa 150 bataye ishuri ngo barisubwizwemo, maze utungurwa no kubona haje abagera kuri 300 bose babyaye. Uwo muryango wahise uhindura gahunda, ibyari ukwiga bihinduka ubukangurambaga bwo kwirinda inda zitateguwe.

Nyobozi y’udushya ya Nyabihu nayo irarembeye

Akarere ka Nyabihu, kari mu Bushiru ahahoze hitwa mu Kazu, mu zahoze ari Komini Karago na Giciye. Ni iwabo w’uwari Perezida Habyarimana (Rambura), Zigiranyirazo Protais, ba Nsekalije n’abandi basirikare bari bakomeye ku ngoma yahirimye mu 1994. Karimo kandi ibice by’izahoze ari Komini Nkuri, Mukingo na Nyakinama zabarizwaga muri Perefegitura ya Ruhengeri. Na Bizimungu Pasiteri wayoboye u Rwanda jenoside ikirangira niho avuka, mu murenge wa Jomba. Nta wavuga ko kagoye kuyobora, ariko aba bavuyeho ntibari basanzwe.

Ni akarere kari mu twa mbere tweza imboga, imbuto, ibirayi n’ibishyimbo; kakabamo ubworozi bw’inka muri Gishwati na Bigogwe, ariko niko ka mbere mu kugira imirire mibi.

Karimo kandi abana benshi bata ishuri, abana b’abakobwa baterwa inda, ariko ubuyobozi ngo bukabasabira imfashanyo aho kujyana mu butabera abazibateye, cyane ko baba bazwi bidegembya aho.

Udushya twa nyobozi

Meya Uwanzwenuwe :

Mu mpera za 2016, abanyamakuru babajije Meya ikibazo cy’imirire mibi, ati, “Twakubiswe n’inkuba twumvise ko mu karere kacu abana barangwaho imirire mibi bagera kuri 59%”.

Muri Nyakanga 2017, abanyamakuru basubiye Nyabihu. Mu bantu 12 baje kubakira mu kiganiro, nta mugore n’umwe warimo. Meya bamubajije impamvu nta buringanire mu kuganira n’itangazamakuru, ati, “Aba nibo bari bakenewe, nibo bafite ibisubizo by’ibyo mubaza”.

Mu Ugushyingo 2017, irindi tsinda ryagiye ku karere ka Nyabihu, rinahahurira n’iry’abadepite. Hari hashize iminsi irenga itanu, Inama y’igihugu y’Itangazamakuru yandikiye ako karere ivunyishiriza abanyamakuru. Ariko Meya yabakubise amaso, ati, “Ubu noneho tugiye gushwana”.

Visi Meya Mugwiza:

Muri Nyakanga 2017, abanyamakuru bamubajije icyo akarere gateganyiriza inyubako y’uwari Perezida Habyarimana. Umunyamakuru yifuzaga kumenya niba naho hagirwa inzu ndangamurage nk’uko byagenze aho yari atuye i Kanombe, maze akarere kakajya kinjiza amafaranga ku bakerarugendo bayisuye. Mugwiza Antoine ati, “Habyarimana yubatse mu gishanga, iriya nzu turateganya kuyisenya”.

Uwo munsi kandi, Mugwiza yabajijwe aho Gender igeze muri ako karere, mu kubonera imirimo abagore n’abakobwa. Maze ati, “Agenda hano irahari, abagore bacuruza Mituyu, bakihangira imirimo”.

Visi Meya Mukansanga, we yaragaciye’:

Uyu we nta byinshi byo kumuvugaho, cyane ko atakundaga kuboneka mu itangazamakuru. Yagaragaye ejobundi mu cyunamo, hibukwa ku ncuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo ababishinzwe bamushyikirizaga urumuri rw’icyizere, yahakanye agira ati, “Hereza bariya bafite ababo bibuka”, imvugo itarashimishije benshi. Gusa nyuma yaje kwisobanura ko yabonaga Buji ziri bube nkeya, ahitamo guharira abandi.

Meya we icyo gihe yitandukanije na Mukansanga Clarisse, maze agira ati, “N’iyo Buji zaba nke gute, iya Meya ntiyaburamo”.

Uko biri kose, Bwiza.com isanga ubuyobozi ari bwiza ariko kandi ni inshingano ku baturage. Aya aba ari amwe mu masomo abandi bayobozi bakarebeyeho, ari ababuriho n’abazabujyaho basimbura abandi.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *