Michelle Yeoh, umukinnyikazi w’icyamamare muri sinema n’umugabo we Jean Todt bageze mu Rwanda, aho basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’ingagi zo mu birunga.
Uyu mugore w’imyaka 63 uzwi cyane mu mafilimi y’imirwano, yanditse ubutumwa agaragaza ko akigera mu Rwanda yahise ajya ku rwibutso, aho yahakuye isomo ryo kwibuka, gukomeza ubuzima mu bumwe, imbabazi n’ubugwaneza.
Yanditse ati: “Nageze mu gihugu cyiza cy’u Rwanda mpita njya ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali…Kwibuka no kwiga kudaheranwa no kunga ubumwe ngo ukomeze imbere n’imbabazi n’ubugwaneza”
Michelle Yeoh, wavukiye muri Malaysia kandi wabaye Miss Malaysia mu 1983, yatangiye gukina filimi muri Hong Kong mu myaka ya 1980, aho yamenyekanye mu filime nka Yes, Madam! (1985) na Supercop (1992) yakinnye na Jackie Chan, ndetse no muri filimi ya James Bond Tomorrow Never Dies (1997).
Mu 2023, yabaye umugore wa mbere wo muri Aziya wegukanye igihembo cya Oscar nk’umukinnyi mwiza kubera filimi Everything Everywhere All at Once (2022).
Uruzinduko rwe mu Rwanda rwakiriwe neza n’Abanyarwanda benshi bamukurikiranira hafi mu mafilimi, bakabigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga.


