51eed2f0-1785-11ef-96c4-a7855df192ab.jpg

Micomyiza yasabye ibimenyetso bimushinjura biri ku cyicaro cya FPR

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yongeraga kwitaba urukiko kuri uyu wa Kane, itariki ya 6 Werurwe 2025, Micomyiza Jean Paul uregwa ibyaha bya jenoside yavuze ko kuba mbere ya jenoside yaragiye ku Mulindi ahari ikicaro gikuru cya FPR ari ikimenyetso cy’uko nta rwango yari afitiye Abatutsi.

Umwe mu bunganira Micomyiza Maître Salomon Karuranga yavuze ko abatangabuhamya bashinjura Micomyiza ishinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari hafi 10 kandi bose bari mu Rwanda ngo kuko abo bari bafite hanze y’igihugu babihoreye.

Uyu kandi yatangaje ko bafite n’ibindi bimenyetso bagomba kwifashisha mu gushinjura Micomyiza ariko ngo bikaba biri ku cyicaro cya FPR.

Urukiko rwemeye kubafasha kubona ibyo bimenyetso n’ubwo nabo ngo banditse basaba kubihabwa.

Abatangabuhamya bamushinja basaga 40 bo barangije gutanga ubuhamya bwabo.

Bashinja Micomyiza Jean Paul kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu mujyi wa Butare, kuba kuri bariyeri ziciweho Abatutsi, no kujya mu bitero byahigaga Abatutsi. Ni ibyaha we ahakana

Bamwe mu batangabuhamya kandi bamushinja kuba mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda i Butare bavugaga rikijyana ngo kuko yari azi gukina volleyball.

Ikindi ngo yabaga mu kitwaga komite y’ibihe bidasanzwe ngo ikaba yari ifite inshingano zo kujonjora abagombaga kwicwa.

Micomyiza Jean Paul yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden muri 2020 kubera gukekwaho ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside no gusambanya abagore nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Urubanza ruzakomeza kuwa 26 Werurwe 2025

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *