Miliyari 8 zigiye gukoreshwa mu kwishyura agahimbazamusyi k’abarimu

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’imari n’igenamigambi iratangaza ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2016/2017 igiye gukoresha amafaranga agera kuri miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda mu kwishyura agahimbazamusyi abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Aya mafaranga akaba ari ayongewe ku ngengo y’imari yari isanzwe ikoreshwa mu bijyanye n’uburezi.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 gashyantare 2017, ubwo yamurikiraga Abadepite raporo ya 2016/2017 ku mpinduka zabayeho mu bijyanye no kugenera ibigo bya leta n’ibindi ingengo y’imari izifashishwa muri uyu mwaka, aho yagaragaje ko imibare yiyongereye ku nzego zimwe ku zindi ikagabanuka cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu abarimu batavugaga rumwe n’inzego zibashinzwe ku kijyanye n’imishahara ndetse n’agahimbazamusyi, aho wasangaga hamwe na hamwe umwarimu ahabwa amafaranga y’agahimbazamusyi bitewe n’ikigo yigishaho cyangwa bitewe n’amashuri afite.
Aha urugero rutangwa ni ukuba hari abarimu bahabwa agahimbazamusyi n’ikigo, abandi bakakabona bagahawe n’ababyeyi. Ibi bikaba byagaragaraga cyane mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, aho wasangaga abana aribo bajya kwaka ababyeyi babo amafaranga yo kujyana kwishuri, ayo mafaranga akazegeranywa agahabwa abarezi babo by’agahimbazamusyi.

Gatete/bwiza.com
Minisitiri w’imari b’igenamigambi, Claver Gatete

Bitewe n’iyi mpamvu yo kuba iyi Minisiteri igiye gutanga amafaranga angana gutya agenewe agahimbazamusyi k’abarimu, umuntu yavuga ko hari icyizere ko abarimu bashobora kuzagira impinduka babona ku mushahara bajyaga babona buri kwezi.
Mu mwaka wa 2014, nibwo bamwe barimu bo mu mashuri y’ibanze y’imyaka 99 na 12 batangaje ko nubwo abanyeshuri bashyiriweho gahunda yo kurya ku ishuri ku mwanya, ko kuri bo bikiri ihurizo kuko amasaha yo kuba ku ishuri yari yamaze kuba menshi kandi amafaranga bafite ari macye ku buryo bajya babona icyo barya batatashye mu ngo zabo. Aba barezi barimo abo mu karere ka Rulindo, Bugesera, kamonyi n’ahandi baganiriye n’itangazamakuru muri iki gihe, ntibatinye no kuvuga ko hari n’ubwo babwirirwa kubera amikoro macye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka ushize wa 2016, abanyeshuri bo mu murenge wa Butare ho mu karere ka Rusizi, bahabwaga ibihano bitandukanye bimwe byanabangamiraga amasomo yabo bazira kudatanga agahimbazamusyi k’abarimu.
Aya mafaranga y’agahimbazamusyi, ni amwe mu mafaranga atarakunze kuvugwaho rumwe hagati y’inzego z’uburezi ndetse n’ababyeyi kuko bitanaga ba mwana ugasanga habuze numwe urebwa n’ikibazo mu by’ukuri.
Ku ruhande rumwe, wumva ngo leta yatanze agahimbazamusyi k’abarimu, ubundi ukumva ko agahimbazamusyi kari mu nshingano z’ababyeyi bafite abana biga. Gusa ku ruhande rwa mwalimu, nta nyungu abibonamo kuko biherera muri urwo.
Bitewe n’ikibazo cy’agahimbazamusyi kandi, hagiye havugwa igumuka ry’abarimu nko mu karere ka Gasabo n’ahandi. Aha twavuga nka GS Kacyiru ya II n’ahandi. Aba barimu bakaba baratangazaga ko babiterwa n’igabanuka ry’agahimbazamusyi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri macye, ikibazo cy’agahimbazamusyi ka mwalimu kiramutse gikemutse abarimu bashobora gufasha kugera kuri byinshi kuko kutabona amafaranga ahagije ari kimwe mu bishobora kubangamira imirimo yabo ya buri munsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *