Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ryatangaje ko miliyoni 15 z’abana bo munsi y’ubutayu bwa Sahara bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Raporo yasohowe n’ishami rya UNICEF rikorera muri Afurika yo mnusi y’ubutayu bwa Sahara ku wa 17 Nyakanga 2020, yagaragaje ko Afurika y’iburengerazuba n’iyo hagati ari ho haza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye. Imibare igaragaza ko iki gice cyonyine gifite 20% by’abana bose bagwingiye ku Isi.
Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku biriribwa FAO, muri Mutarama uyu mwaka ryari ryaburiye Afurika ko igwingira n’imirire mibi muri rusange bishobora kwiyongera muri Afurika, ahanini bigaterwa n’ibura ry’ibiribwa ryateganyaga ko rizaturuka ku biza byiganjemo amapfa, inzige n’imyuzure mu bihugu 19 by’afurika yo hagati.
Mu bindi iyi Raporo igaragaza mu gutuma umubare w’abana bagwingira wiyongera, harimo intambara z’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza afurika yo hagati, aho UNICEF igaragaza ko abaturage batabona umwanya wo gukora ngo babone ibibatunga kubera imvururu n’intambara.
Icyorezo cya Korona Virusi nacyo cyagaragajwe n’iyi Raporo nk’icyagize uruhare runini mu kongera umubare w’abana bagwingira biturutse ku kubura ibyo kurya bihagije mu gace ka Sahel mu bihugu bya: Burkina Faso, Chad, Mali, Maurtania, Niger na Senegal.
Mbere y’uko Covid-19 igera muri Afurika , muri ibi bihugu uko ari 6 , umubare w’abana bagwingiye wari ugeze kuri miliyoni 4.5, Biturutse ku kutihaza mu biribwa kwazanwe na gahunda zo kurwanya Covid-19 muri aka gace, ubu muri ibi bihugu umubare umaze kugera kuri Miliyoni 5.4 .
Umuyobozi wa UNICEF ishami rikorera mu karereka Afurika yo musi y’ubutayu bwa Sahara Marie-Pierre Poirier, avuga ko ahari abana bagwingiye hari n’ibyago bikomeye byo gukwirakwira vuba ku ndwara z’ibyorezo zirimo na Korona Virusi.
Izindi mpamvu zagaragajwe n’iyi raporo zikomeje gutera izamuka ry’igwingira muri aka karere , harimo kutihaza mu biribwa kw’abatuye aka gace, amakimbirane yo mu miryango, ubuhunzi , indwara z’ibyorezo zibasira abana nka Maralia n’imimpiswi, ibura ry’amazi meza n’ubukene bw’akarande.
Umuyobozi wa FAO Mu karere ka Afurika y’iburengerazuba n’iyo hagati, Chris Nikoi yagaragaje ko kugirango Afurika yikure muri iki kibazo bisaba ubufatanye bw’ibihugu no gukangurira ababyeyi kwita ku ndyo yuzuye igihe bagaburira abana.
Raporo ya UNICEF ku mirire muri Afurika umwaka 2019, yagragaje ko uyu mwaka warangiye agace ka Afurika yo hagati n’iyuburengerazuba abana bafite imirire mibi bagera kuri 7.3. Biteganijwe ko uyu mubare uzikuba inshuro zirenga 2 mu mpera za 2020.


