Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera atangaza ko nta mujenerali wo mu Rwanda ufunzwe nk’uko hari amakuru yari amaze iminsi acaracara abivuga.
Amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ko Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Iperereza n’iz’Umutekano mu Rwanda (NISS), Maj. Gen Joseph Nzabamwita, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Maj. Gen. Emmanuel Ruvusha n’Umwe mu basirikare bafite ipeti rya Jenerali (full general), Gen Fred Ibingira bafunzwe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 5 Werurwe 2019, Min. Sezibera yatangaje ko aya makuru ari ibihuha. Yemeza ko muri aba bajenerali nta n’umwe ufunzwe kandi ko umwe muri bo bahuriye mu nama vuba aha.
Yagize ati “ Oya, oya, sibyo. Si nzi impamvu aba bantu bashaka ko aba bantu bo ku mbuga nkoranyambaga bashaka ko aba bantu[ abajenerali] batabwa muri yombi. Ku bw’amahirwe, mu ijoro ry’ejo hashize nari kumwe na Nzabamwita mu nama. Numvise impuha ko ngo batawe muri yombi.”

Uyu muyobozi yaboneyeho kwikuraho ibyo avugwaho ko yaba afite ubutaka muri Uganda. Ati ” Tuvuge ibibazo bigoranye bihari ariko abantu ugasanga barasubiza bivugira gusa ngo abajenerali bafashwe, Sezibera afite ubutaka muri Uganda. Nta mitungo, nta butaka mfiteyo, iyo nza kubugira nta kibazo kirimo gusa ntabwo mfite. Tuvuga ibibazo bifatika bihari, abantu bakazana ibibazo bidashinga,”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Min. Sezibera yaburiye abantu ko badakwiye gufata ibi bibazo nk’ibyoroshye ku nkuru z’abajenerali bafunzwe, ingabo zagabwe, utunze ibi cyangwa biriya, uwagiye kwiga hariya n’ibindi ko ari ibibazo bifite uburemere kandi ko bikenera uruhare rwa Leta kugira ngo bikemuke.


