HQQzcPKXMAANPsQ_copy_1000x705

MINEDUC yahembye Leontine nyuma y’igitutu cyo ku mbuga nkoranyambaga

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahaye ibihembo Uwamariya Leontine wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza Icyiciro Rusange cy’Amashuri Yisumbuye (Tronc Commun), nyuma yo kotswa ugitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Leontine wigaga mu Ishuri rya ISF Nyamasheke yagize amanota 98.7%, anganya na Musonga Isimbi Olla wiga muri Fawe Girls’ School.

Aba bakobwa bombi ni bo batsinze neza kurusha abandi muri ibi bizamini, ariko ubwo MINEDUC yatangaga ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza, hahembwe Musonga Isimbi Olla gusa, mu gihe Leontine atagaragaye muri uwo muhango.

MINEDUC yavuze ko itabashije kubona Leontine kuri telefoni, ariko ibi bisobanuro ntibyanyuze abakoresha imbuga nkoranyambaga, batangira kubaza niba Minisiteri y’Uburezi yarabuze umunyeshuri kuri telefoni ikanabura numéro y’umuyobozi w’akarere atuyemo, iy’uw’umurenge, akagari cyangwa ishuri yigagaho.

Impaka zakomeje gukwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe basaba MINEDUC gukemura ikibazo cy’uyu munyeshuri, ikindi abatumye adahembwa bakabiryozwa.

Ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, MINEDUC yahamagaje Leontine i Kigali, imushyikiriza ibihembo bye.

Muri ibyo bihembo harimo mudasobwa, amafaranga y’ishuri y’umwaka wose ndetse n’ibikoresho by’ishuri.

MINEDUC ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko biriya bihembo yabishyikirijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Irere Claudette wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo NESA gishinzwe ibizamini.

Leontine yageze ku cyicaro cya MINEDUC aherekejwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umuyobozi w’Ishuri rya ISF Nyamasheke yigagamo ndetse n’umubyeyi we.

Uretse ibihembo, uyu munyeshuri yanahawe umwanya wo gukomereza amashuri muri Rwanda Coding Academy, ishuri riherereye mu Karere ka Nyabihu ryibanda ku ikoranabuhanga.

Leontine yavuze ko afite intego yo kwiga programming, ndetse ko amahirwe yo kwiga muri Rwanda Coding Academy azamufasha guteza imbere ubumenyi yifuza kuzagira umwuga.

Kera kabaye Leontine yashyikirijwe ibihembo bye
Leontine yari aherekejwe n’abarimo Visi-Meya wa Nyamasheke n’umubyeyi we

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply