Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yasabye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda gukemura ibibazo bikigaragara mu matsinda y’abamotari, mu gihe kitarenze amezi atatu. Ni nyuma yuko komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu mutwe w’abadepite iyigejejeho raporo ku isesengura yakoze ku bibazo byayo matsinda y’abamotari. Ibi byatume bamwe mu bamotari bo mu Mujyi wa Kigali bashima ko inzego zibishinzwe zigenda zikemura bimwe mu bibazo byari bibabangamiye. Hashize igihe abahagarariye amatsinda y’aba bamotari agejeje ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu mutwe w’abadepite, ibibazo byinshi ahanini byari bishingiye ku miyoborere y’amakoperative n’impuzamakoperative yabo bavugaga ko atakoreraga mu nyungu z’abanyamuryango bayo. Aba bamotari banagaragazaga ibibazo bifitanye isano n’ubwishingizi buhenze ndetse n’ibibazo byari bifitanye isano n’ikoranabuhanga rya mubazi bakoresha zanyuzagamo zikabahendesha kubera ibibazo ya tekinike. Bamwe mu badepite bitabiriye inteko rusange yo kuri uyu wa Gatatu, basabye ko ibibazo by’abamotari bitarakemuka byakemurwa vuba kandi bigakemurwa mu buryo burambye. Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yasabye ko Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yakemura ibyo bibazo, ikazatanga raporo y’uko byakemutse mu gihe kitarenze amezi atatu.


