Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yanyomoje amakuru yari amaze gukwirakwizwa avuga ko abarimu bakomoka muri Uganda bigisha mu mashuri ya leta bagiye kwirukanwa.
Kuva mu cyumweru gishize nibwo aya makuru yari yatangiye gukwirakwizwa agera no muri Uganda avuga ko abarimu bose b’Abagande bakorera mu Rwanda babujijwe gukomeza gukorera akazi kabo mu Rwanda nk’uko ikinyamakuru Redpepper cyo muri Uganda kivuga.
Gusa, kuri uyu wa Kabiri ushize nimugoroba minisiteri y’uburezi yasohoye itangazo ribeshyuza ayo makuru yiswe amahimbano yari arimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bimwe na bimwe bituma havuka umwuka uteri mwiza mu mashuri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisiteri y’uburezi yavuze ko kuva u Rwanda rwahitamo gukoresha Icyongereza mu myigishirize kuva mu 2008, abarimu baturuka muri EAC, barimo Abagande, bagize uruhare rukomeye mu burezi bw’u Rwanda batanga amahugurwa ku rurimi rw’icyongereza ndetse banigisha mu mashuri atandukanye.
Iyi minisiteri ivuga ko mu bigisha 885 bahawe akazi mu 2010 ngo bigishe abarimu b’Abanyarwanda, 472 bari Abagande bari basinye kontaro yo kugeza mu 2015. Gusa, ngo abarimu b’Abagande bakomeje kwigisha mu mashuri atandukanye mu Rwanda kugeza n’ubu.
Nk’uko kandi byemezwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) mu 2016, mu banyamahanga 499 bigisha mu mashuri ya leta abagera kuri 256 ni Abagande nk’uko itangazo rya minisiteri y’uburezi rikomezarivuga.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


