Minisitiri Biruta yaganiriye na Wilmès washinje u Rwanda kudaha Rusesabagina ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, kuri uyu wa Gatatu yagiranye ibiganiro na Madamu Sophie Wilmès uheruka gushinja u Rwanda kudaha ubutabera Paul Rusesabagina.

Wilmès asanzwe ari Minisitiri w’Intebe Wungirije w’ubwami bw’u Bubiligi ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, akaba ari mu Rwanda aho yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ni inama yatangiye ku wa Mbere tariki 25 Ukwakira irangira ejo ku wa Kabiri ku wa 26 Ukwakira 2021.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yayo, yavuze ko ibiganiro bya ba Minisitiri Biruta na Wilmès byibanze ku mubano w’u Rwanda n’u Bubiligi, ndetse n’ubufatanye hagati ya EU na AU.

Iti: “Minisitiri Vincent Biruta yakiriye i Kigali Sophie Wilmès, Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Bubiligi akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo. Baganiriye ku mubano w’u Rwanda n’u Bubiligi ndetse no ku bufatanye bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’uw’Ubumwe bw’u Burayi.”

Minisitiri Biruta na mugenzi we w’u Bubiligi, bagiranye ibiganiro mu gihe umubano w’ibihugu byombi wari utifashe neza kubera umwanzuro w’ubutabera bw’u Rwanda ku rubanza rwa Paul Rusesabagina.

Ubwo uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi yahanishwaga igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba umutwe wa MRCD/FLN wakoreye ku butaka bw’u Rwanda, ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byahise binenga imikirize y’urubanza bishimangira ko Rusesabagina “nta butabera buboneye yaboneye mu Rwanda.”

Icyo gihe Minisitiri Wilmès yasohoye itangazo avuga ko nyuma y’inshuro nyinshi u Bubiligi bwagaragaje impungenge kuri iki kibazo ko “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.

Ihame yavugaga ritubahirijwe mu rubanza rwa Rusesabagina ni iry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere, ibyatumye imikirize y’urubanza rwe yibazwaho.

Ni amagambo yatumye u Rwanda rusubika ibiganiro byagombaga guhuza ba Minisitiri barwo n’ab’u Bubiligi bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 74 yabereye i New York muri Nzeri.

Ibiganiro bya ba Minisitiri bombi byitezweho guhoshya ubwumvikane buke bwari bwabayeho kubera Rusesabagina.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Minisitiri Biruta yaganiriye na Wilmès washinje u Rwanda kudaha Rusesabagina ubutabera
    Oh! Nonese Ububiligi bwasabye imbabazi? Nyamara Rusesabagina azafungurwa! Igisigaye ni inyito cyanga amayeli ngo twivane mu isoni!

  2. Minisitiri Biruta yaganiriye na Wilmès washinje u Rwanda kudaha Rusesabagina ubutabera
    Oh! Nonese Ububiligi bwasabye imbabazi? Nyamara Rusesabagina azafungurwa! Igisigaye ni inyito cyanga amayeli ngo twivane mu isoni!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *