Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ku Banyarwanda barimo 8,460 bambuwe sitati y’ubuhunzi bakiri muri Repubulika ya Congo.
Ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yari mu ruzinduko muri Congo mu cyumweru gishize, Aloys Bayingana uhagarariye izi mpunzi yabwiye BBC ko kuva bamburwa sitati y’ubuhunzi n’Umuryango w’Abibumbye mu 2017, abenshi muri bo banze gufata pasiporo y’u Rwanda.
Bayingana yasobanuye impamvu banze pasiporo ati: “Iyo umaze kubona pasiporo umutekano wawe ucungwa n’igihugu cyawe, ubwo ni ukuvuga ko ari igihugu cy’u Rwanda, ubwo ni ambasade, ni ukuvuga ko igihugu cyatwakiriye kitaba kikidufiteho uburenganzira. Abantu barabitinye basanga ari imitego.”
Yakomeje asobanura ati: “Kuva gushishikariza abantu gutaha byatangira muri 2013 kugeza 2017 hari hamaze gutaha abantu 11. Abemerewe kugumana ubuhunzi bagera kuri 804, abandi 8,460 barabangiye nta byangombwa bafite, imyaka itanu irashize. Abemeye gufata pasiporo y’u Rwanda babaye 9 gusa.”
Abajijwe impamvu badashaka gutaha mu Rwanda, Bayingana yasubije ati: “Niba barabasabye gutaha bakanga ni uko buri muntu afite impamvu ze ku giti cye, ntabwo navuga ko ari impamvu rusange.”
Soma iyi nkuru https://www.bwiza.com/?Congo-Brazaville-Abanyarwanda-ibihumbi-umunani-nta-byangombwa-by-u-Rwanda
Mu kiganiro na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, cyatambutse kuri uyu wa 18 Mata 2022, Dr Biruta yabajijwe niba ikibazo cy’izi mpunzi cyaraganiriweho ubwo Umukuru w’Igihugu yari muri Congo, asubiza ko nta byabaye kuko bitari muri gahunda.
Ku mahitamo yo kuguma muri Congo, abifuza gusubizwa ibyangombwa by’ubuhunzi, kimwe n’abakwifuza gutaha, Dr Biruta yasubije ko hari inzego zihari zabafasha uko ziri mu byiciro bitandukanye.
Yagize ati: “Hari inzego zafasha izi mpunzi gutaha niba zibyifuza. Ku zishaka kuguma muri Congo, zigahabwa ubwenegihugu, na bwo hari amategeko abigenga. Zikeneye kugaragaza uko zibayeho mu buryo bw’impapuro. Kugira ngo zibone impapuro z’u Rwanda, Ambasade yacu i Brazaville yazifasha.”
Inyinshi muri izi mpunzi zikiri muri Congo ni izahunze mu mwaka w’1994.



2 Responses
Minisitiri Biruta yavuze ku Banyarwanda barenga 8000 bambuwe sitati y’ubuhunzi bakiri muri Congo
Kwumva igihugu cyacu cyiruka inyuma y’impunzi birababaje!
Minisitiri Biruta yavuze ku Banyarwanda barenga 8000 bambuwe sitati y’ubuhunzi bakiri muri Congo
Kwumva igihugu cyacu cyiruka inyuma y’impunzi birababaje!