Minisitiri Lutundula wa RDC yavuguruje Ndayishimiye ku kibazo cya RED-Tabara yitiriye u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yashimangiye ko umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ufite ibirindiro muri Congo; avuguruza ibimaze iminsi bitangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye by’uko abawugize baba mu Rwanda.

Lutundula yemejeko RED-Tabara iba muri RDC mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo we na Bintou Keita ukuriye ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) baganiraga n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda “guha icumbi, imyitozo y’ubwicanyi no kugaburira” inyeshyamba za RED-Tabara; ibyanatumye ategeka ko imipaka yose ihuza u Burundi n’u Rwanda ifungwa.

Ndayishimiye yashyize ibi birego ku Rwanda nyuma y’iminsi mike uwo mutwe ugabye igitero ahitwa mu Gatumba hafi n’umupaka w’u Burundi na Congo; Leta ya Gitega ikavuga ko cyiciwemo abantu 20 biganjemo abagore n’abana.

Minisitiri Lutundula mu kiganiro n’abanyamakuru, yasobanuye ko “RED-Tabara ni umutwe w’inyeshyamba z’i Burundi abawugize bahungiye ndetse bakaba banari ku butaka bwa Congo.”

Yakomeje asobanura ko mu kwezi gushize mbere y’uko muri RDC haba amatora, Leta y’iki gihugu n’iy’u zagiranye ibiganiro n’uriya mutwe mu rwego rwo gucyura abarwanyi bawo; nyuma y’uko bamwe muri bo bagaragaje icyifuzo cy’uko bifuza gutaha.

Ati: “Ku wa Ukuboza 2023 i Dar es Salaam habereye inama y’abakuru b’Ingabo n’Abashinzwe iperereza bo mu Rwanda, RDC, u Burundi, Tanzania na Uganda. Barahuye basuzumira hamwe ibijyanye n’umutwe wagabye igitero mu Burundi mu minsi ishize ndetse nagira ngo mbabwire ko mbere y’uko amatora aba, intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga bigari ukorera i Nairobi yamvugishije ambwira ko hari bamwe mu barwanyi b’umutwe wa RED-Tabara bemeye gutaha mu gihugu cyabo bakomokamo, asaba ko twafasha kubasubizayo. Twatanze igisubizo cyiza.”

Minisitiri Christophe Lutundula yakomeje avuga ko nyuma y’inama yo muri Tanzania abakuru b’Ingabo banzuye ko “abo barwanyi bagomba kugenda”

Icyo gihe by’umwihariko ngo hari n’itsinda ry’abayobozi b’i Burundi, hafatwa n’imyanzuro igamije kwakira abo barwanyi mu buryo bwiza.

Yunzemo ati: “Byakozweho ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ryaritabajwe ngo ritange umusanzu.”

Umukuru wa dipolomasi ya RDC yavuze ko kuri ubu ikibazo cy’uriya mutwe kiri gukurikiranwa binyuze mu budatanye bw’akarere, ku buryo bikunze bishobora kurangira gikemutse.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Minisitiri Lutundula wa RDC yavuguruje Ndayishimiye ku kibazo cya RED-Tabara yitiriye u Rwanda
    Simbona KO kugara imipaka kwarinyishu iberey.ariko kwihenda bibaho.kubera imipaka yugay hahompmba twebwe abanyagihugu.
    Ingorane zibay inyishu yokemurigwa muri diplomatie.
    Ariko iryo nibere ryayaze ndizerako mubwubahane umutinuzoboneka bibay ngombwa akarere korasha kurico kibazo cavutse hagatinyabahandimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *