HHG1Ji4W4AAnw3Z

Minisitiri Nduhungirehe yashyiriye Igikomangoma M. B. Salman ubutumwa bwa Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe ari i Riyadh, mu Bwami bwa Arabiya Sawudite, mu ruzinduko rw’akazi yatangiye kuri uyu wa Gatatu ushize.

HHG1Ji0XoAAUE4D

Mu ruzinduko rwe, yagiranye inama n’Igikomangoma Faisal bin Farhan Al Saud, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Arabiya Sawudite, aho yamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bugenewe Igikomangoma cy’ikamba Mohammed bin Salman.

HHG1JiyWoAA J4Q

Abayobozi bombi baganiriye kandi ku bibazo bifitiye inyungu ibihugu byombi n’uburyo bwo kurushaho gushimangira umubano umaze igihe hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Arabiya Sawudite, ndetse baganira ku ishoramari, ibikorwa remezo n’ingufu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *